skol
fortebet

RDC:Kiliziya Gatolika yikomye CENI iyishinja ubushobozi bucye mu matora yegereje

Yanditswe: Monday 27, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyemera ko Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu (CENI) ifite ubushobozi bwo kuyobora amatora ku rwego rwiza rukurikije amategeko.

Sponsored Ad

Ibi byagarutsweho na Karidinali Fridolin Ambongo wabaye Archbishop wa Kinshasa kuva 2018, aho ngo asanga iyi komisiyo idafite ubushobozi bwuzuye bwo kugenzura amatora bityo ko hakabaye hari urundi rwego ruyunganira naho bitaba ibyo ngo RDC ngo ibe yitegura imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Ibi Cardinal Ambongo yabitangaje mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo yatanganga isakaramentu ku rubyiruko rwari ruteraniye kuri stade ya Albert Premier ya kaminuza ya Boboto.Yagize ati:ku rwego rwa CENI , nta kimenyetso dufite cyerekana ko hazabaho amatora ku ya 20 Ukuboza kuko tubona uru rwego nta bushobozi rufite, kandi niyo yazaba ntidushidikanya ko hatazaba uburiganya bigateza umudugararo.

Ikinyamakuru latribuneplus.net kivuga ko uyu Cardinal yakanguriye abakiri bato guhaguruka bagahagarara bakaba maso kuko ngo igihugu cyabo kiri mu kangaratete.

Ambongo atangaje ibi, mu gihe igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida perezida gikomeje aho abarimo katumbi na Tshisekedi bakomeje kuryana isataburenge mu duce biyamamarizamo, aho bakomeje kuzenguruka ibice bitandukanye bavuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’imbaga cyo kimwe n’abandi bahanganye gusa bo ntibaragaragaza ubushobozi nk’ubwaba bahanganye.

Impungenge za Cardinal Ambongo zijya gusa n’izabandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, aho bavuga ko ashobora kwifashisha umukuru wa CENI mu kwiba amajwi nk’uko byagenze mu mwaka wa 2018 , aho bivugwa ko yatsinzwe na Martin Fayulu bari bahanganye ariko bikarangira yibwe amajwi agahabwa Tshisekedi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa