skol
fortebet

RDC: Kinshasa itegereje SADC ngo iyifashe guhangana n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo

Yanditswe: Monday 20, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wambere tariki ya 20 werurwe 2023 bizindutse byandika ko ubutegtsi bwa Congo buhanze amaso SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bitandukanye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wambere tariki ya 20 werurwe 2023 bizindutse byandika ko ubutegtsi bwa Congo buhanze amaso SADC mu kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Abategetsi ba Kinshasa bakomeje gushinja ingabo z’Afurika yunze ubumwe y’iburasirazuba kugenda biguru ntege mu gushakira umuti M23 ikomeje kuzengereza igisirikare cy’igihugu FARDC.

Uku bimeze rero ngo umuti nta wundi usibye kwitabaza ibihugu binyamuryango SADC ngo bakore impinduka no guhashya umwanzi bita u Rwanda bavuga ko rwabateye rwihishe inyuma y’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Mu mpera z’icyumweru gishize ,Perezida Tshisekedi yari Luanda muri Angola aho yabonanye na mugenzi we João Lourenço baganira kuri gahunda yo kohereza ingabo za Angola muri Kivu ya Ruguru ngo zihangane na M23.

Radio okapi yanditse ko Perezida Tshisekedi yagenzwaga no gutebutsa ubufasha mu byagisirikare yemerewe na mugenzi we Lourenço, kuko ngo kugeza ubu ingabo za EAC zitari gutanga umuti wo ku mukiza M23 n’u Rwanda nk’uko bikwiye.

Angolo yemeye kohereza abasirikare bayo 500 mu burasirazuba bwa kongo ngo bafashe impande zihanganye no gutuma amasezerano yo kurangiza intambara yashyiriweho umukono I Luanda yubahirizwa uko bikwiye.

Aba basirikare ni baramuka baje bazasanga ingabo z’ibihugu bya EAC zamaze kugera muri congo mu mugambi nk’uwo, icyakora Congo ikazishinja kugenda gake mu kibazo kuko zidahubukira kurasa.

Ibitekerezo

  • ariko cyabitama azynva ryari?Ubwo rero ateze amaso ko SADC izaza gufta imbuda ngo irwane na 23 nurwanda?Eyewe abantu bafite umutwe nkuwa cyabitama utunva bafite ikibazo, President wa angola wenyine yabwiye cyabitama ko ingabo ze zitaje kurwana na M23, aba EAC ko bataje kurwana na M23, aruguca hagati kugirango hatagira ukomeza kwanduranya kuwundi, ntabwo cyunva, amatwi arimo urupfu ariko ngo nubundi ntiyunva, kuko nirwo ategereje. igihe abayobozi batandukanye bababwiye ko ingabo zanyu ntacyo zimaze, ninyeshyamba mwifashishije ntacyo zibamariye na FDRL ibyo wayibeshye ntiyabibonye igeze aho yunva iruhira ubusa, none uravuga ubusa gusa?reka bagukubite kuko nicyo washatse ubima uburenganzira bwabo gute? ngo ni abanyarwanda, ese baba abanyarwanda bitwaye iki?Ubwo se ubaruta ubwiza ra?hhhhaaaa unva baba batawe. aho M23 izashakira izahagarika urugamba, kuko ntabo uzaba usigaranye, ariko reka bafate amajyepho, namajyaruguru ubundi namwe mugume ikinshasa. naho ubundi byarakuyobeye, wirirwa usabira rwand aibihano, kugeza ubu ntubona ko ntawukeneye kukunva?Igihe watakambiye baba babonye ibihano bingahe?Baruhora iki se ahubwo?Reka sha cyabita, kagame ntaho muhuriye akuruta hoseeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa