skol
fortebet

RDC: Martin Fayulu ahaye umukoro ukomeye komisiyo y’amatora ngo abone kuyitabira

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Martin Fayulu Madidi yatangaje ko adateze gutanga kandidatire ye mu gihe amadosiye yose ajyanye n’amatora azaba atarasubirwamo ndetse akagenzurwa n’inzobere zigenga, kuko uko bimeze ubu ngo bigamije kuziba amajwi mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Pepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, ndetse Komisiyo y’Amatora y’icyo gihugu yatunganyije amalisiti y’itora ubugira kabiri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kamena 2023, Martin Fayulu unayoboye ishyaka ECIDE yatangaje ko ishyaka rye ridateze gutanga kandidatire mu gihe amakosa akomeje kugaragara mu itegurwa ry’amalisiti y’abagomba gutora atari gukosorwa.

Fayulu yavuze ko “ibikorwa byo guhitamo no kwandika abazatora byatangiranye uburiganya buteye ubwoba” bituma yemeza ko ari ikimenyetso cy’umugambi wo kuziba amajwi muri aya matora.

Yemeza ko lisiti y’itora iriho ubu yuzuyemo amakuru y’amahimbano, bityo hakwiye kubaho ubugenzuzi bukozwe n’inzobere zigenga.

Ati “Imibare y’abazatora 43.955.181 yatangajwe na CENI siyo na busa kuko harimo amamiliyoni y’abantu ba baringa, ni ukuvuga amazina bihimbiye, abantu bapfuye, abatagejeje ku myaka n’abandi batemerewe gutora. Ni yo mpamvu Kadima n’itsinda rye banze ubugenzuzi bw’itsinda ryigenga batinya ko amakosa yabo ashyirwa ku karubanda.”

Radio Okapi yatangaje ko Fayulu yasabye amahanga kumushyigikira, ntazigere yohereza indorerezi muri aya matora mu rwego rwo gushyigikira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Fayulu yatangaje ibi mu gihe kuva tariki 15-20 Gicurasi uyu mwaka CENI yashyizeho itsinda ry’abagenzuzi b’imbere mu gihungu n’abandi mpuzamahanga, bareba uburyo amalisiti y’itora yateguwe, kuwa 21 Gicurasi 2023 batangaza ko mu baturage miliyoni 47 bari bateganyijwe kuzitabira amatora harimo 3.300.000 badakwiye kuba bariho bahita bakurwa kuri lisiti, hasigara 43.955.181.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa