skol
fortebet

RDC: Minisitiri w’intebe Lukonde yeguye

Yanditswe: Tuesday 20, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yashyikirije ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi.

Sponsored Ad

Ubwegure bwa Sama Lukonde bwatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare mu 2024. Yeguye ngo ahe umwanya Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutorerwa manda ya kabiri, wo gushyiraho Guverinoma nshya.

Perezidansi ya RDC ibinyujije ku rubuga rwa X, yemeje ko ubwegure bwa Sama Lukonde bwakiriwe na Perezida Tshisekedi.

Ubwegure bwa Sama Lukonde ni igisobanuro cy’uko na Guverinoma yari ayoboye ihita iseswa.

Ntabwo hatangajwe impamvu y’ubwegure bwe, gusa umwaka ushize yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC nk’Umudepite.

Guverinoma ya Lukonde yari yiganjemo amaraso mashya, kuko 80% by’abari bayigize bari bashya muri iyo mirimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa