RDC: OIF yanze ubusabe bwA CENI buyisaba kugenzura impapuro z’itora
Yanditswe: Thursday 04, May 2023
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ku isi Francophonie, watangaje ko utazitabira igikorwa cyo kugenzura impapuro z’itora muri RDC, n’ubwo wari wabisabwe na komisiyo y’amatora muri icyo gihugu CENI
Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023, nibwo ibiro by’umunyamabanga mukuru w’umuryango Francophonie byandikiye komisiyo y’itora CENI, bamenyesha ko batiteguye kubahiriza ubusabe bwabo bwo kubagenzurira impapuro z’itora.
Uru rwego rwanze kugenzura impapuro z’itora muri Congo nyuma y’uko humvikanye ubutumwa bw’Abakongomani benshi bamagana ko umuryango wa OIF wakwifashishwa mu kugenzura amatora muri RDC kuko ngo uyobowe n’umunyarwanda.
Ibi byatumye ubunyamabanga bukuru bwa OIF busaba CENI gushaka undi wo hanze wayifasha mu matora yabo y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.
OIF iherutse kohereza intumwa zayo muri RDC mu kwezi gushize kugira ngo zifashe CENI muri iki gikorwa yazitumiyemo. Barraqua yamenyesheje Kadima ko bidashobotse ko zikora iyi nshingano, gusa ntabwo yasobanuye impamvu yabiteye.
OIF ifashe iki cyemezo mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC utameze neza, akaba ari na wo Mende yashingiyeho asaba ko intumwa z’uyu muryango zidakora akazi kazijyanye.
Louise Mushikiwabo ari muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Organisation International de la Francophonie:(OIF),
RDC : l’OIF rejette la demande de l’évaluation du fichier électoral de la CENI https://t.co/i9i4uc5qYB
— Goma24 (@goma24news) May 4, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *