RDC: Pasiteri yagiriye Inama idasanzwe leta ye ishaka kwikiza u Rwanda
Yanditswe: Monday 31, Jul 2023
Umupasiteri wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri iki Cyumweru ubwo yari imbere y’abagize itorero rye, mu byo yabwirije yazanyemo n’igitekerezo cy’uko Kinshasa yakora intwaro za kirimbuzi maze ikazazitera i Kigali, aho avuga ko ari igisubizo ku cyo yita ubushotoranyi u Rwanda rukomeje gukorera igihugu cye .
Uyu wiyita umupasiteri witwa Masambukidi avuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo ifite ibyangombwa byose byo gukora igisasu cya kirimbuzi ndetse n’indege zo kujyana ibyo bisasu kuri kigali bagasiga bayitwitse.
Ati " Dufite coltan dufite uranium, abahanga muri biology ntibahari? Barahari. Niba u Rwanda rutubangamiye, mufite indege zanyu zo guhiga hano, muzamuremo intwaro za kirimbuzi...dufite coltan, dufite uranium, dukore intwaro zacu za kirimbuzi mu kigo cya nikiliyeri cyacu i Kinshasa hano. Mubahe uburyo bakore intwaro za kirimbuzi. Muzamure indege hano ku kibuga cy’indege cya Goma, izamuke waaaa igere i Kigali irekure. Abantu barapfuyeeee, Abanyakigaliii...mugaruke hano..."
#RDC🇨🇩l'eglise de la haine le pasteur @Masambukidi4 prèche la haine contre le Rwandais. Est ce l'Eglise de Dieu? Ou du Diable? pic.twitter.com/SQ67sOLMQm
— Kevin Muruta (@KevinMuruta) July 30, 2023
Mu mwaka ushize, uyu yari yagaragaye mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa youtube avuga ko ikihishe inyuma y’intambara y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari Perezida w’u Rwanda n’abacengezi bari muri FARDC, asaba Abanyekongo guhaguruka bakirwanaho bakoresheje icyo bafite cyose kirimo n’imihoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *