skol
fortebet

RDC: Perezida Tshisekedi yasabye ikintu gikomeye abayobozi bakuriye umutekano

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Umutekano na Minisitiri w’Ingabo gukorana n’abafatanyabikorwa baba ab’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, kugira ngo abaturage bahunze basubizwe mu bi bice byambuwe M23,hategurwe amatora.

Sponsored Ad

Nkuko byasohotse mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira 2023,abaturage bahunze muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru,bagomba gusubizwa mu byabo, kugira ngo bitegure amatora ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Mu gihe abaturage baba bamaze kuhasubira, Komisiyo y’Amatora yasabwe kuhategurira ibikorwa by’amatora rusange ateganyijwe mu Kuboza 2023, kandi n’inzego bireba zikayifasha kubarindira umutekano.

Ibi Guverinoma irabivuga mu gihe inemeza ko M23 yongereye imbaraga mu bice birimo Rutshuru Centre, Kiwanja, Kinyandoni no muri Teritwari ya Nyiragongo.

Guverinoma ya RDC irasaba ko abaturage basubizwa muri izi Teritwari mu gihe imirwano ikomeje hagati ya M23, ingabo za Leta, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro, by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi.

Ku wa 21 Ukwakira 2023, M23 yisubije Umujyi wa Kitshanga ndetse ivuga ko yivunnye umwanzi wayo mu gace ka Bwiza mu buryo bukomeye.

Intambara yo kurwanya umutwe wa M23 yongeye kubura tariki 01 Ukwakira uyu mwaka, aho abagize Wazalendo batangiye kugaba ibitero ku Ngabo za M23 na zo zitangira kwirwanaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa