skol
fortebet

RDC :Perezida Tshisekedi yavuguruye inzego z’umutekano ahereye mu Butasi

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakoze impinduka mu nzego z’umutekano mu gihugu cye zasize ashyizeho umuyobozi mushya w’urwego rw’ubutasi (ANR).

Sponsored Ad

Muri izi mpinduka Tshisekedi yirukanye Jean-Hervé Mbelu wari usanzwe akuriye ANR amusimbuza Lusadisu Kiamba.

Tshisekedi kandi yashyizeho umujyanama we mushya mu by’umutekano yagize Jean-Louis Esambo Kangashe.

Uyu wahoze ari Colonel mu gisirikare cya Congo yinjiyemo ku bwa Mobutu Sese Seko, umuganga ufite impamyabumenyi ya doctorat ndetse n’umwizerwa wa Laurent-Désiré Kabila na Etienne Tshisekedi, yasimbuye kuri uriya mwanya François Beya umaze igihe yarashyizwe ku gatebe.

Tshisekedi yakoze izi mpinduka mu gihe Congo Kinshasa ibura amezi atanu yonyine ngo ijye mu matora rusange arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Ni impinduka kandi yakoze mu gihe igihugu cye cyugarijwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke.

Nko mu burasirazuba bwa Congo ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23 zimaze umwaka urenga zarananiwe kuvana mu byimbo.

Ibice bindi bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo n’umurwa mukuru Kinshasa na byo bimaze igihe byugarijwe n’umutekano muke ijyana n’ibikorwa by’ubwicanyi.

Muri bwo harimo ubwo mu kwezi gushize bwakorewe Chérubin Okende wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho ndetse n’umujyanama wa Moïse Katumbi wishwe n’abataramenyekana kugeza ubu.

Congo Kinshasa kandi imaze igihe ivugwamo guta muri yombi bya hato na hato, by’umwihariko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abakurikiranira hafi ibyo muri iki gihugu bavuga ko kuba Tshisekedi yiyegereje bariya bagabo basanzwe batazwi cyane muri Congo biri mu rwego rwo kugerageza kwikuraho icyasha kubera ibikorwa bibi bikorwa n’inzego zirimo urw’ubutasi ndetse n’iz’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa