RDC: Tshisekedi ari kwibasera abo akeka ko bahanganira intebe,J.Kabila niwe utahiwe
Yanditswe: Friday 09, Jun 2023
Nyuma y’uko hatangajwe ugusaka kudasanzwe kwakozwe mu nzu ya Katumbi watakaje kwiyamamariza kuyobora RDC, ubu noneho ubutasi bw’igihugu bwerekeje amaso kuri Joseph Kabira wasimbuwe na President Tshisekedi.
Inzu za Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zishobora gusakwa n’inzego z’umutekano muri iyi minsi ya vuba.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bumaze iminsi buta muri yombi bamwe mu batavuga rumwe nabwo, bashinjwa gushaka kubuhirika cyangwa gukorana n’abanyamahanga cyangwa umutwe wa M23.
Amakuru yizewe yashyizwe hanze na bamwe mu banyamakuru bo muri RDC kuri uyu wa Kane, avuga ko itegeko ryatanzwe kugira ngo inzego z’umutekano zemererwe gutangira gusaka inzu za Joseph Kabila.
Hari inkuru iherutse kujya hanze y’ikinyamakuru African Intelligence yavugaga ko Joseph Kabila yohereje intumwa mu bihugu bitandukanye, agaragaza ko hari impungenge z’uko amatora ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka ashobora kutazaba.
Kabila ni we wahaye ubutegetsi Tshisekedi mu 2019, nyuma y’imyaka 18 ayoboye Congo. Ni we Perezida wa mbere wa RDC wahererekanyije ubutegetsi na mugenzi we mu mahoro.
Nubwo byatangiye bimeze neza, bashwanye nyuma y’imyaka ibiri ubwo igice cya Tshisekedi cyavugaga ko cyitambikwa n’icya Kabila, bigatuma badashyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage.
Urugo rwa Kabila ruramutse rusatswe byaba bije nyuma yo gusaka urugo rwa Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’urw’Umujyanama we Salomon Idi Kalonda watawe muri yombi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *