skol
fortebet

RDC: Umunyapolitiki ukomeye yashinze ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi ririmo na M23

Yanditswe: Friday 15, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa komisiyo yigenga ishinzwe amatora yigenga muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (CENI) , Corneille Nangaa,wari umuyobozi w’ishyaka "Action pour la Dignité du Congo et de son peuple" (ADCP),yavuye ku izima ihuriro ryitwa "Alliance Fleuve Congo".

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu, nibwo uyu munyapolitike yatangije iri huriro rishya ryiswe “Alliance Fleuve Congo”.

Bwana Nangaa yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho yatangaje ko iri huriro rigamije kurwanya Félix Tshisekedi rihuriza hamwe imitwe itandukanye, harimo na M23.

Bwana Nangaa ubona amatora ateganijwe ku ya 20 Ukuboza 2023 nka "coup d’Etat d’état"inyuze mu matora, yatangaje ko Alliance Fleuve Congo ihuriza hamwe indi mitwe nka PARECO, Kyahanda, FPDC, Twigwaneho, FRPI, Chini ya Kilima, n’abandi.

Nyuma yo gufatirwa ibihano by’Amerika kubera ibirego bya "ruswa y’akarande" bifitanye isano n’amatora yo mu Kuboza 2018, Nangaa yashinjwaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika kuba yaranyereje umutungo w’ibikorwa bya CENI,bidindiza inzira y’amatora. N’ubwo hari ibyo birego, Nangaa aracyari umwere.

Umuhango wo gutangiza uyu mutwe witabiriwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa.

Bisimwa ubwe yisabiye abantu gukurikira uyu muhango yise ko ari uw’ingenzi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa