skol
fortebet

RDC yababajwe cyane n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na EU ku mabuye y’agaciro

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya DR Congo ivuga ko yamaganye amasezerano yo gutunganya amabuye y’agaciro u Rwanda ruherutse kugirana n’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ivuga ko ubutaka bw’u Rwanda budafite "amabuye y’agaciro y’ingenzi cyane ashakishwa muri iki gihe ku isi".

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo Christophe Lutundula avuga ko amaperereza y’inzego zitandukanye zirimo inteko ishingamategeko ya Congo n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye yerekanye ko u Rwanda rwifashisha inzira z’abagizi ba nabi rwashyizeho, mu kuhakura amabuye n’undi mutungo kamere Congo "ifite ku bwinshi".

Leta y’u Rwanda ihakana kwiba amabuye y’agaciro cyangwa umutungo kamere wa Congo. Ivuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro ku bwinshi, nka gasegereti, coltan, wolfram na zahabu.

Mu cyumweru gishize, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe mine, peteroli na gaz cyatangaje ko mu 2023 urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwaciye umuhigo wo kwinjiza arenga miliyari imwe y’amadolari – ruvuga ko rwinjije miliyari 1.1 y’amadolari, yiyongereye akava kuri miliyoni 772 z’amadolari mu 2022.

U Rwanda ruvuga ko rufite intego yo kwinjiza miliyari 1.5 y’amadolari ku mwaka bitarenze uyu mwaka wa 2024, avuye mu mabuye y’agaciro rwohereza mu mahanga.

Ayo masezerano (Memorandum of Understanding, MoU) y’u Rwanda na EU, yashyizweho umukono ku wa kabiri w’iki cyumweru i Buruseli mu Bubiligi ku cyicaro cya EU, na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, na Jutta Urpilainen, komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga.

Ku rubuga X, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushishikariye cyane ayo masezerano azatuma habaho "ejo hazaza h’uburumbuke kandi harambye" ku baturage b’u Rwanda n’ab’isi.

Komiseri Urpilainen yavuze ko ayo masezerano atangije "ubufatanye bwa hafi" buzatuma habaho ibikorwa by’iyongera-gaciro byihanganira ibiza kandi birambye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Inyandiko ya EU ivuga kuri ayo masezerano, irimo ko mu mezi atandatu ari imbere impande zombi zigiye gushyiraho igishushanyo mbonera cyo gukorana mu buryo bufatika mu gushyira mu ngiro ubwo bufatanye.

Muri ibyo harimo nko kubaka ibikorwa-remezo bijyanye n’iyongera-gaciro ry’amabuye, kongera amahugurwa n’ubumenyi, ubushakashatsi no guhanga udushya no gusangira ubumenyi n’ikoranabuhanga.

EU ivuga ko hazabaho n’ibikorwa byo kongera ingamba z’ubugenzuzi no kumenya inkomoko y’amabuye, n’ubufatanye mu kurwanya ubucuruzi bw’umutungo kamere butemewe n’amategeko, no gukurikiza ibipimo mpuzamahanga byo kubungabunga ibidukikije.

’Igikorwa kitari icya gishuti habe na gato’

Ku ruhande rwa leta ya DR Congo, Minisitiri Lundula avuga ko ayo masezerano ya EU n’u Rwanda ku iyongera-gaciro ry’umutungo kamere w’ingenzi cyane "rudafite, nta yindi ngaruka byazana itari ukongera ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko ry’umutungo kamere wa Congo bikozwe n’u Rwanda".

Lutundula avuga ko ubukungu bw’u Rwanda "bushingiye kuri icyo gikorwa cy’icyaha" kandi ko ayo masezerano na EU atuma rurushaho kugira amikoro yo gushotora Congo.

Yavuze ko leta ya Congo ifata isinywa ry’ayo masezerano "nk’igikorwa kitari icya gishuti habe na gato", nyuma yuko ribaye hashize iminsi Perezida wa Pologne – igihugu kinyamuryango cya EU – agiriye uruzinduko mu Rwanda ngo akarwemerera kuruha intwaro mu gihe rwaba rugabweho "igitero kivuye hanze".

Yongeyeho ko DR Congo yiteze ko abategetsi ba EU bayiha "ibisobanuro kuri iyi myitwarire idasobanutse mu gihe [EU] badahwema kwemeza ko bashaka kugira uruhare mu gusoza ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo n’ikoreshwa rinyuranyije n’amategeko ry’umutungo kamere wayo, no gushimangira ubufatanye" hagati ya EU na Congo.

Nta cyo EU yari yatangaza ku mugaragaro kuri bivugwa na Congo.

Raporo z’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, Amerika n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa DR Congo, ikirego u Rwanda ruhakana.

Iyi raporo na yo ishinja DR Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda ukorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu (FDLR), uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. DR Congo na yo ihakana icyo kirego.

EU ivuga ko amasezerano yagiranye n’u Rwanda akurikiye ayandi yagiranye na DR Congo na Zambia mu Kwakira (10) mu 2023, na Namibia mu Gushyingo (11) mu 2022.

Hanze y’Afurika, EU ivuga ko isanzwe ifitanye amasezerano na Argentine, Canada, Chili, Greenland, Kazakhstan na Ukraine ku iyongera-gaciro ry’umutungo kamere mu buryo burambye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa