skol
fortebet

RDC yagaragaje abo yise abatasi b’u Rwanda yafatiye ku butaka bwayo

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashyize hanze imyirondoro y’abo yise abatasi b’u Rwanda ndetse n’abanyekongo bakoranaga ngo binjiye mu mujyi wa Kinshasa binyuze mu muryango[ONG] witwa African Health Development Organization (AHDO).
Binyuze mu nzego zishinzwe umutekano,aba bantu ngo batawe muri yombi ndetse amazina yabo yasomewe imbonankubone kuri TV y’igihugu na Minisitiri w’Umutekano,Jean-Claude Molipe Mandongo,.
Hagaragajwe imyirondoro n’amafoto y’aba bagabo bane barimo (...)

Sponsored Ad

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yashyize hanze imyirondoro y’abo yise abatasi b’u Rwanda ndetse n’abanyekongo bakoranaga ngo binjiye mu mujyi wa Kinshasa binyuze mu muryango[ONG] witwa African Health Development Organization (AHDO).

Binyuze mu nzego zishinzwe umutekano,aba bantu ngo batawe muri yombi ndetse amazina yabo yasomewe imbonankubone kuri TV y’igihugu na Minisitiri w’Umutekano,Jean-Claude Molipe Mandongo,.

Hagaragajwe imyirondoro n’amafoto y’aba bagabo bane barimo abasirikare babiri basanzwe bakorera Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Abo bagabo ni Nshimiyimana Biseruka Juvénal w’imyaka 58 bivugwa ko ari Umunyarwanda wangije icyizere yagiriwe na Leta ya RDC agashishikariza abasirikare kugambanira igihugu binyuze mu gutanga ruswa.

Ikindi kandi ngo ashinjwa kugumura abakomeye bo muri Kongo ngo batere umugongo igihugu cyabo.

Undi ni Murokore Mushabe Moses w’imyaka 33 wafashwe kubera ifoto yasanzwe muri mudasobwa ye aho yari yambaye imyambaro ya ya gisirikare yambarwaga n’abanyeshuri bitegura kujya muri kaminuza bitabiriye ingando cyangwa Itorero ry’Igihugu mu myaka yashize.

Murokore ushinjwa kuba mu Ngabo z’u Rwanda kubera iyo foto, asanzwe akorera Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima muri RDC witwa “African Health Development Organization” (AHDO).

Uyu ngo yafatiriwe telefoni ye basangamo amakuru y’ibanze ya tumwe mu duce tugize Kinshasa ndetse ngo yari afitanye imikoranire nabasirikare bakomeye ba FARDC.

Abasirikare ba FARDC batawe muri yombi bashinjwa gukorana n’abo basivili ni Nganji Nsengiyumva Remy bakunze kwita Djuma, ushinjwa gukoresha ubwenegihugu bubiri, aho yiyita uwo mu bwoko bw’Abahunde kandi atazi kuvuga ururimi rw’Igihunde ndetse akaba azi Igiswahili gike cyane, ahubwo ngo icyo azi kuvuga cyane ni Ikinyarwanda.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, uyu mugabo w’imyaka 42 yavuze ko yavukiye i Goma ariko ngo umwirondoro wasanzwe muri CV ye ugaragaza ko yavukiye mu Mujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse akaba afite ikarita y’Abarundi bahungiye muri Uganda.

Mugenzi we bafatanyije icyaha cy’ubugambanyi no kunekera u Rwanda ni Col Mugisha Ruyumbu Santos we ushinjwa no gutesha agaciro amapeti y’igisirikare cya FARDC.

Ku wa Kabiri taliki ya 27 Ukuboza ni bwo imyirondoro y’abo bagabo yatangajwe kuri Television y’Igihugu, bakaba bashinjwa guteza umwuka mubi mu basirikare ba FARDC, bamwe mu bashoramari bavuga rikijyana ndetse n’abakuriye sosiyete sivile.

Leta ya RDC ivuga ko ikomeje gushakisha “izindi ntasi z’u Rwanda”, mu gihe abatawe muri yombi bose bari abakorerai cyo gihugu batizigamye cyane ko harimo n’umusirikare wazamuwe mu ntera kubera umurava n’umuhate yagaragaje mu myaka yose amaze bakorera icyo Gihugu.

Guverinoma ya RDC ivuga ko hakomeje iperereza ryimbitse ku mikorere y’uyu muryango wa AHDO wamaze kugaba amashami mu Ntara ya Kwango, Kwilu, Kasaï, Kivu ya Ruguru (Nord-Kivu) na Kivu y’Epfo (Sud-Kivu), bityo hakaba hari abandi Banyekongo bakorana na Murokore bashobora gutabwa muri yombi bashinjwa gukorera u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa