skol
fortebet

RDC yahakanye kugirana amasezerano mu bya gisirikare n’Uburusiya

Yanditswe: Friday 08, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya Repuburika ya Demokarasi ya Congo irahakana ibivugwa ko hari amasezerano yashyizeho umukono n’Uburusiya mu gufashanya mu bya gisikare.

Sponsored Ad

’’Kugeza uyu munsi, nta masezerano yo gufashanya mu bya gisirikare yasinywe vuba hagati y’Uburusiya na Repuburika ya Demokarasi ya Congo.’’

Ibyo biri mu itangazo ryasohowe na Minisiteri ya Congo ishinze gutangaza amakuru mu itangazo yasohoye ku wa kane.

Iryo tangazo rije nyuma y’ibyanditswe ku wa kabiri n’ibiro ntaramakuru bya leta y’Uburusiya, TASS, aho byavuze ko leta y’Uburusiya yemeye integuza y’amasezerano yo gufashanya mu bya gisirikare na Repuburika ya Demokarasinya Congo.

RDC yahakanye ibyavuzwe na TASS ko ayo masezerano ategekanya gukorera hamwe imyitozo ya gisirikare, inyigisho za gisirikare hamwe ’’n’ingendo z’ubwato n’indege by’intambara ku butumire cyangwa bisabwe.’’

Ariko Congo ivuga ko iyo nteguza y’amasezerano ivugwa yasinywe n’ibyo bihugu byombi mu 1999, ariko ko kugeza ubu itarasinywa.

Itangazo rya Minisiteri ishinzwe gutangaza amakuru muri icyo gihugu rivuga riti:

’’Muri iki gihe, nta biganiro bihari hagati y’ibihugu byombi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano. Uko ibintu byifashe kugeza ubu, Congo nta n’ibyo irimo gutekereza.’’

Uko biri kwose, ibyanditswe na TASS bihuriranye n’ibihe bidasanzwe mu mubano wa RD Congo n’ibihugu by’i Buraya na Amerika ku ruhande rumwe, n’igihagararo Uburusiya buri gushaka gukomeza kugira muri Afrika aho Uburaya bwashinze imizi ku rundi ruhande.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa