skol
fortebet

RDC yavuze ko kuvanga ingabo za M23 na FARDC bitazabaho

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya,yemeje ko batazaganira n’umutwe wa M23 cyangwa ngo bemere ko abarwanyi b’uwo mutwe binjizwa mu gisirikare cya Leta kuko ngo batifuza kongera gukora amakosa yakozwe mu bihe byahise mu kuvanga ingabo.

Sponsored Ad

Uyu yavuze ko kuvanga ingabo za M23 n’iza FARDC ari ukuvanga ibitavangika nkuko byagiye biba mu myaka yashize inyeshyamba zikavangwa n’ingabo za leta.

Muyaya yavuze ko binjije mu nzego z’umutekano abantu batabikwiriye ari nabo ngo bahemukira igisirikare cya Leta bigatuma kitagira ingufu.

Patrick Muyaya yagize ati: "Ntidushobora kuganira [na M23] kuko tuganiriye byaba bisobanuye ko bahawe ibyo basaba. Ntidushobora kumvikana na gato n’umutwe w’iterabwoba , kubera ko ibibazo byose duhura na byo ku rugamba biterwa n’uko dufitemo abahemu, abo bahemu baturuka hehe?."

Yongeyeho ati : "Nuko mu bihe byashize twagiye tuvanga ingabo za Leta n’imitwe yahoraga irwana,havanzwemo n’abatari bakwiye kwinjizwa. None ubwo dukwiye gukomeza gukora iri kosa?."

Kuva mu mwaka wa 2022 umutwe M23 utangiye imirwano mu ntara ya Kivu ya ruguru kugeza aya magingo, Leta ya Congo yakomeje guhakana ko itazigera iganira n’uwo mutwe ivuga ko ari uw’iterabwoba.

Uyu mutwe ukomeje gutera intambwe ikomeye mu kwigarurira ibice bitari bike byo mu materitwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ni mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa