skol
fortebet

RDC yongeye gushimangira ko itazashyikirana n’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 26, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo,Christophe Lutundula,yongeye gushimangira ko igihugu cye kitazigera kiganira n’u Rwanda kubera M23 iri ku butaka bwabo rufasha.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje kuwa 23 Ukwakira mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ari kumwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya.

Lutundula abajijwe ku biheruka gutangazwa na Perezida wa Angola,João Lourenço muri Kenya ko kunga u Rwanda na RDC byananiranye,yavuze ko kugirana ibiganiro n’u Rwanda bitashoboka kubera ko u Rwanda ngo rufite ingabo ku butaka bw’igihugu cyabo zikorana na M23.

Yagize ati "Niba ibiganiro n’u Rwanda byifuzwa,birakwiriye ko rubanza gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC,rugahagarika ubushotoranyi kandi rukarekera aho gufasha umutwe w’iterabwoba wa M23...."

Yakomeje avuga ko ubutaka bwa RDC butazahinduka kandi budatanga bityo ’nta muyobozi wa RDC uzagirana imishyikirano n’u Rwanda".

U Rwanda rwahakanye kenshi ko rudatera inkunga umutwe wa M23 nubwo RDC yagiye ibirushinja kenshi cyane.

Ku wa Kabiri,Patrick Muyaya na Lutundula beretse abanyamakuru “amafoto y’indege zitagira abadereva [drone] bavuga ko yerekana neza ingabo z’u Rwanda zinjira mu karere ka Tongo kari muri teritware ya Rutshuru gufatanya na M23”.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ayo mafoto nta kintu gishya agaragaza ahubwo ko ari ibikorwa bisanzwe bya Guverinoma ya Congo byo kurangaza abantu no gushaka kwerekana ko ibitarakozwe hari abandi babiteye.

Ati “Ni ibintu bigamije kurangaza gusa, twarabibonye mbere inshuro nyinshi muri za raporo, ntabwo ari bishya. Ntabwo bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano n’imiyoborere muri RDC kandi ni uburyo bwabo bwo kongera gutorwa.”

“Twese turabizi, ni ibintu bakoresha mu gushaka kwigarurira abantu kugira ngo batita ku byo guverinoma yananiwe bityo bazongere gutorwa. Icyo tutazemera ni uko hari imvururu zirenga zikagera ku mupaka wacu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa