skol
fortebet

Robert Mugabe yemeye intsinzi y’ uwamusimbuye wahaye rifuti y’ indege umugore we

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yavuze ko yemeye intsinzi ya Emmerson Mnangagwa wamusimbuye.

Sponsored Ad

Mugabe yabitangarije ikinyamakuru IOL aho yagize ati “Mnangagwa yaratsinze. Ubu itegeko nshinga ryarabyemeje...Ni amatora yabaye kandi intsinzi ye ntawukwiye kuyijyaho impaka. Muri iki gihe dukwiye kwibagirwa ibyabaye bitandukiriye amategeko."

Mugabe yabivuze ubwo yari mu kiriyo cya nyirabukwe mu murwa mukuru Harare. Uyu musaza w’ imyaka 94 yakuwe ku butegetsi n’igisirikare mu kwezi kwa 11 mu 2017 amaze imyaka 36 ayoboye igihugu.

Mu matora ya Perezida ya tariki 30 Nyakanga 2018, Mugabe yari ashyigikiye utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Nelson Chamisa aho gushyigikira umukandida wo mu ishyaka akomokamo rya Zanu –PF.
Bucya haba amatora yifatiye ku gahanga igisirikare cyamukuye ku butegetsi avuga ko abaye nabi cyane. Ubu avuga ko ibyo byose Abanyazimbabwe bakwiye kubifata nk’ amateka.

Robert Mugabe ntabwo yitabiriye ibirori by’ irahira rya Perezida Mnangagwa byabaye tariki 26 Kanama 2018 ariko yohereje umukobwa we ngo amuhagararire.

Robert Mugabe ngo yigeze kwifuza kuzasimburwa n’ uwigeze kuba Minisitiri w’ Ingabo za Zimbawe Sidney Sekeramayi. Ati "Abahiritse ubutegetsi bari bazi ko nifuza gusimburwa na Sekeramayi,"

Umugore wa Mugabe, Grace Mugabe wari usanzwe atacana uwaka na Perezida Mnangagwa, yashimiye Perezida kuba yamufashije kuva muri Singapore akajya akitabira imihango ijyanye no gusezera ku mubyeyi we.

Yagize ati "Ndashaka gushimira Mnangagwa kuba yanyoherereje indege intahukana imuhira kunamira mama. Yari indege nziza, nshashya y’ishirahamwe Gulf Stream ryo muri Qatar,"
Uyu mugore yavuze ko urupfu rwa nyina rushobora kuba rugiye kuba inzira ye yo kwiyunga na Mnangagwa ati “Bibe bityo”. Madamu Mugabe yifuzaga gusimbura umugabe nuko igisirikare gishyiraho Mnangagwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa