skol
fortebet

Senateri Mitt Romney arasaba Biden na Trump kutitabira amatora ya 2024

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Senateri muri Amerika Mitt Romney wigeze kwiyamamariza kuba Perezida, yasabye Donald Trump na Joe Biden "kwigirayo" bagaha umwanya igisekuru (ikiragano) gishya cy’abanyapolitiki.

Sponsored Ad

Yavuze ayo magambo ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri gahunda ye na we yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yavuze ko yahisemo kutongera kwiyamamaza kuko igihe kigeze cy’"igisekuru gishya cy’abategetsi".

Romney, w’imyaka 76, amaze imyaka 20 muri politiki y’Amerika, harimo n’imyaka itanu yamaze ari Guverineri wa leta ya Massachusetts.

Mu myaka ya vuba aha ishize, uyu ukomeye wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yahindutse unenga cyane Biden na Trump.

Azaguma ari umutegetsi kugeza manda ye nka Senateri irangiye mu kwezi kwa Mutarama (1) mu 2025.

Muri videwo yatangarijemo ko yahisemo kutazongera kwiyamamaza, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ku wa gatatu nyuma ya saa sita, Romney yumvikanishije ko imyaka agezemo yagize uruhare mu cyemezo yafashe.

Yagize ati: "Mu mpera y’iyindi manda naba mfite mu myaka 80 hagati. Mu by’ukuri, igihe kirageze cy’igisekuru gishya cy’abategetsi.

"Nubwo ntarimo kongera kwiyamamaza, ntabwo ndekeye aho urugamba".

Nyuma yabwiye abanyamakuru ko ateganya gushaka urubyiruko rwo kujya mu ishyaka ry’abarepubulikani, rukiyamamaza ndetse rugatora, kandi ko amashyaka yombi (abarepubulikani n’abademokarate) "byayagwa neza" ashoboye guhitamo abakandida bo mu bisekuru by’urubyiruko.

Mu gusubiza ikibazo cya BBC, Romney yanavuze ko byaba ari "ikintu cyiza cyane" kuri Perezida Biden na Trump bigiyeyo (bagiye ku ruhande) kugira ngo amashyaka yombi ashobore guhitamo "umuntu wo mu gisekuru cy’ejo hazaza".

Biden, w’imyaka 80, na Trump, w’imyaka 77, bombi ni bo bari imbere mu bashobora guhagararira abademokarate (kuri Biden) n’abarepubulikani (kuri Trump) mu matora ya perezida yo mu 2024.

Mu 2012, Romney ni we wari umukandida w’abarepubulikani mu matora ya perezida, ariko byarangiye atsinzwe n’uwari usanzwe ari Perezida Barack Obama.

Imyaka itandatu nyuma yaho, Romney yatowe nk’umwe muri ba Senateri babiri ba leta ya Utah. Mbere yaho, yari yashatse kuba uhagarariye ishyaka ry’abarepubulikani mu matora ya 2008 ariko ntiyabigeraho. Yanabaye Guverineri wa leta ya Massachusetts hagati y’umwaka wa 2003 na 2007.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa