skol
fortebet

Sénégal : Perezida Sall ntaziyamamariza manda ya gatatu

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Sénégal yaretse gushaka kongera gutorwa mu 2024, asoza guhwihwisa kwari kuri henshi ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Sponsored Ad

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, yagize ati: "Manda yo mu 2019 yari yo ya kabiri ikaba n’iya nyuma yanjye".

Ibihuha byuko yari kugerageza kongera igihe cy’ubutegetsi bwe byari byenyegeje imvururu inshuro nyinshi kuva mu mwaka wa 2001, abantu babarirwa muri za mirongo baricwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bahamagaje indi myigaragambyo mu gihe Sall yari kuba afashe icyemezo cyo kongera kwiyamamaza – ikintu nyinshi mu nzobere mu mategeko zivuga ko cyari kuba ari uguhonyora itegekonshinga.
Mu ijambo rye ryo ku wa mbere nijoro, Sall, w’imyaka 61, yagize ati: "Habayeho guhwihwisa kwinshi hanavugwa byinshi ku kuba nshobora gutanga kandidatire muri aya matora.

"Icyemezo cyanjye, nafashe mu bushishozi... ni ukutiyamamaza nk’umukandida mu matora ari imbere.

"Sénégal irenze jyewe, kandi yuzuyemo abayobozi bashoboye bageza iki gihugu ku iterambere".

Mu gihe cya vuba aha gishize, hari habayeho uburakari muri Sénégal ku kuba urukiko rwarakatiye igifungo cy’imyaka ibiri Ousmane Sonko ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubera icyaha cyo "kumunga [kuyobya] urubyiruko".

Sonko, w’imyaka 48, yahamwe no kwitwara nabi ku muntu ufite imyaka iri munsi ya 21, ariko ahanagurwaho ibirego byo gufata ku ngufu.

Abigaragambya babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu mijyi myinshi, ndetse abantu nibura 16 barishwe.

Sonko ahakana avuga ko nta kibi yakoze, ndetse abamushyigikiye bavuga ko urubanza rwe yari amayeri ya politiki yo kumubuza kwiyamamaza ku mwanya wa perezida.

Mu 2016, Sall yahinduye itegekonshinga, imyaka ya manda ya perezida iva kuri irindwi ishyirwa kuri itanu. Ariko abamushyigikiye bavugaga ko yashoboraga kwiyamamariza manda ya gatatu kuko manda ye ya mbere yari iyo mu itegekonshinga ryabanje (ricyuye igihe).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa