skol
fortebet

Senegal :Prez.Macky Sall yitezwe gutangaza niba aziyamamariza manda ya gatatu

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Sénégal Macky Sall yasabye ko habaho ubumwe ubwo yari mu biro bye mu murwa mukuru Dakar imbere y’abamushyigikiye, avuga ko ku wa mbere azatangaza niba aziyamamariza manda ya gatatu mu matora yo mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2024.

Sponsored Ad

Yabivuze ku wa gatandatu ubwo hatangwaga ubusabe bwa benshi mu bategetsi batowe bo mu nzego z’ibanze bamushyigikiye bwuko yongera kwiyamamaza.

Mu mpera y’ukwezi kwa Gicurasi (5), Sall yatangije ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu byamaze ibyumweru bitatu n’igice, ariko benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi banze kubyitabira ndetse baracyamusaba kureka gahunda iyo ari yo yose yo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Mbere, Perezida Sall yari yitezwe gutangaza ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa Kamena niba azongera kwiyamamaza, ariko arabisubika.
Sall, w’imyaka 61, yatowe bwa mbere nka Perezida mu mwaka wa 2012 kuri manda y’imyaka irindwi ishingiye ku itegekonshinga ryo mu 2001.

Iryo tegekonshinga ryo mu 2001 ryavugaga ko perezida atagomba gutegeka manda zirenze ebyiri, ibyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko bisobanutse neza ko Sall atemerewe kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka utaha.

Mu 2016, Sall yasabye ko itegekonshinga rivugururwa, imyaka ya manda ya perezida iva kuri irindwi ishyirwa kuri itanu.

Abashyigikiye Sall bashaka ko aba umukandida wabo mu 2024, bavuga ko iryo vugurura ry’itegekonshinga ryatumye habaho gutangira bundi bushya.

Mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, Sall yahakanye ko byaba binyuranyije n’itegekonshinga mu gihe yaba yiyamamarije manda ya gatatu itavugwaho rumwe.

Ayo magambo ya Sall, yayavugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru L’Express cyo mu Bufaransa.

Ousmane Sonko, uw’ingenzi mu batavuga rumwe na we ukunzwe cyane mu rubyiruko no mu baturage b’amikoro macye, ashobora kutiyamamaza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusebya minisitiri no kuba yaritwaye nabi ku muntu ufite imyaka iri munsi ya 21.

Ibyo birego bituruka ku byo yashinjwe n’umuntu ukora ibyo kugorora imitsi no gukiza amavunane (ibizwi nka ’massage’). Sonko yahakanye avuga ko nta kintu kibi yakoze ndetse ko uyu ari umugambi ugamije kumwigizayo muri politiki.

Kuba Sall ashobora gutangaza ko aziyamamaza, byongereye umwuka w’ubushyamirane muri Sénégal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa