skol
fortebet

Senegal yashyize ishyiraho itariki ya hafi y’amatora

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Sénégal yemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari yasubitswe, azakorwa ku wa 24 Werurwe 2024. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’imvururu za politiki n’imyigaragambyo y’abaturage basabaga ko akorwa bwangu.

Sponsored Ad

Perezida Macky Sall yanasheshe Guverinoma, ashyiraho Sidiki Kaba nka Minisitiri w’Intebe.

Abatavuga rumwe na perezida Sall bari bamushinje gushaka guhonyora itegeko nshinga ariko ahakana ko atongereye manda ye.

Bwana Sall amaze imyaka 12 ku butegetsi bugomba kurangira ku ya 2 Mata.

Itangazo ry’itariki y’amatora ryakiriwe neza n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aminata Touré wahoze ari minisitiri w’intebe ku ngoma ya Bwana Sall agahindukira akajya mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangarije BBC ati: "Icyo dutegereje ubu ni amatora meza, anyuze mu mucyo. Iyo ni yo nshingano ya nyuma Perezida Macky Sall agomba kuzuza." .

Senegali imaze igihe kinini ifatwa nka kimwe mu bihugu bikataje muri demokarasi muri Afurika.

Nicyo gihugu cyonyine cyo mu burengerazuba bwa Afurika abasirikare batahiritse ubutegetsi.

Mbere yo gutangazwa ku iyi tariki ku wa gatatu, abayobozi bari bagerageje gusubika amatora yari yitezwe ku wa 25 Gashyantare bayashyira mu Kuboza 2024, biteza imvururu n’imyigaragambyo ikomeye mu mihanda.

Ariko nyuma akanama gashinzwe kurengera itegeko nshinga kemeje ko amatora ya perezida agomba kuba mbere ya tariki ya 2 Mata.

Perezida Sall amaze manda ebyiri ayobora Senegali kandi atorwa bwa mbere mu 2012 yasezeranyije abantu ko atazarenza izo manda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa