skol
fortebet

Simon Kimbangu wibukwa kuri iyi tariki muri RDC ni muntu ki?icyo yamari Afurika

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Yavukiye aho i Nkamba mu 1887, kuva mu mwaka wa 1920 yavugaga ko yabonekewe na Yezu akamuha ubutumwa bwo gukiza indwara.

Sponsored Ad

Yavukiye aho i Nkamba mu 1887, kuva mu mwaka wa 1920 yavugaga ko yabonekewe na Yezu akamuha ubutumwa bwo gukiza indwara.

Ku itariki nk’iyi mu 1921 yashinze idini rimushingiyeho nyuma ryaje kwitwa ‘Kimbanguisme’, ariko nyuma y’amezi atanu gusa ahita atabwa muri yombi, kubera kwigisha ko Abanyecongo b’abirabura aribo bagomba gutegeka igihugu cyabo, aho kuba abakoloni b’Ababiligi.

Ibyo byarakaje abakoloni, Simon Kimbangu yahamijwe icyaha cyo guhungabanya umutekano n’ituze rusange akatirwa urwo gupfa, ariko Umwami Albert w’Ababiligi - wari ufite Congo nk’igihugu cye bwite - icyo gihano agihindura gufungwa burundu.

Kimbangu yamaze muri gereza y’i Lubumbashi imyaka iruta iyo Nelson Mandela yamaze afunze, ndetse we anayipfiramo tariki 12 Ukwakira(10) 1951 nyuma y’imyaka 30 afunze.

Ubu iyi tariki yagizwe umunsi w’ikiruhuko hose muri DR Congo.kubera iki?

Ni isezerano Perezida Felix Tshisekedi yari yarahaye itorero rya ‘Papa’ Simon Kimbangu watangije idini ry’umwihariko wa DR Congo ku itariki nk’iyi mu 1921.

Iteka rya perezida wa DR Congo ryasohotse kuwa kane w’icyumweru gishize ryatangaje iminsi (10) y’ikiruhuko.

Uretse intwari ebyiri z’igihugu; Laurent-Désiré Kabila na Patrice Lumumba zashyiriweho iminsi y’ikiruhuko, tariki 16 na 17 Mutarama(1), kuva ubu hemejwe n’undi mushya.

Tariki 06 Mata, umunsi wo kuzirikana ibyaharaniwe na Simon Kimbangu no guha ishingiro ibya Africa, uyu abamwemera bamwita ’Intumwa yihariye’ ya Yezu/Yesu.

Idini ryashinzwe na Kimbangu ku itariki nk’iyi mu 1921 rifite ikicaro gikuru i Nkamba – abayoboke baryo bita Yeruzalemu Nshya - mu ntara ya Kongo-Central. Miliyoni hafi 10 z’abanyecongo ni abayoboke baryo.

Ni rimwe mu madini manini yigenga yashingiwe muri Africa, rishamikiye kubukristu, ryigisha imigenzo izira amakemwa, rikamagana ikoreshwa ry’ingufu, gushaka abagore benshi, amarozi, inzoga n’itabi n’ibindi.

Idini rye ryaje kwemerwa n’Inama y’amadini ku isi (World Council of Churches) mu 1969, abayoboke ba Kimbanguisme biganje mu gice cyo hagati muri DR Congo no muri bimwe mu bihugu bya Africa n’i Burayi aho bamwe mu banyecongo bemera Kimbangu bimukiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa