skol
fortebet

Sinodi:Inama y’abasenyeri b’isi ba Kiliziya Gatolika yatangiye yitezweho umwanzuro ku butinganyi no kwemerera padili gushaka

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inama y’abasenyeri gatolika bo ku isi hamwe n’abategetsi bakuru b’iri dini izwi nka Sinodi iratangira uyu munsi i Vatican ikuriwe na Papa Francis, aho yiga ku ngingo zikomeye zishobora kugeza ku mpinduka muri Kiliziya.

Sponsored Ad

Kuva yaba umushumba mukuru wa Kiliziya Papa Francis yagaragaje gufungukira impinduka zimwe na zimwe no koroshya amahame amwe n’amwe ya Kiliziya yari ashingiye ku bya kera.

Muri iyi sinodi izamara uku kwezi, abantu bagera kuri 450 bayitumiwemo, barimo 360 bafite uburenganzira bwo gutora ku byemezo izafata, ku nshuro ya mbere bibayeho muri sinodi mu bazatora 27% ni abarayiki (abakristu basanzwe) kandi 54 ni abagore batumiwe, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya Kiliziya.

Iyi sinodi izaganira kuri byinshi ariko ingingo zikomeye zimaze igihe zitavugwaho rumwe muri Kiliziya izagarukaho harimo;
- Gukomeza kwangira cyangwa guha abagore izindi nshingano kuri altari
- Itegeko ryo kudashaka umugore ku bapadiri
- Uko kiriziya igomba kwifata ku bashakana ari abatinganyi

Muri Werurwe(3) 2013, inama y’abakardinali yatoye mugenzi wabo Jorge Mario Bergoglio wo muri Argentine nka Papa ahabwa izina rya Francis, yakoze binyuranye cyane n’uwo yabanjirije. Yavuguruye ikitwa Roman Curia, cyangwa se imikorere (bureaucratie) ya Vatican, ategeka ko na sinodi ihinduka ikaba uko kiliziya ikorana n’abayoboke bayo mu gutegura ahazaza.

Ku nshuro ya mbere, uyu mugabo w’imyaka 86, yemereye abarayiki uburenganzira bwo gutora muri sinodi, anongera umubare w’abo atumira – nubwo ukiri muto ugereranyije n’abasenyeri.

Papa Francis kandi mu 2021 yongereye ijambo rihabwa abagore i Vatican, ndetse bwa mbere umugore agirwa uwungirije umunyamabanga wa sinodi, aba n’umugore wa mbere wahawe uburenganzira bwo gutora muri iyi nama. Uwo ubu ni umubikira w’Umufaransa Nathalie Becquart.

Mu gihe Kiliziya mu karere ka Amazoniya muri Brazil yari irembejwe n’ubukene bw’abapadiri, Papa Francis yashyigikiye icyemezo giha abashakanye – umugore n’umugabo – kuba umwe muri bo yakora inshingano zimwe nk’iz’umusaseridoti.

Isezerano ryo kudashaka umugore
Iyi ni imwe mu ngingo zikomeye zitezwe kugarukwaho n’iyi sonidi, nyuma y’uko kiliziya zimwe na zimwe mu bihugu by’i Burayi, Amerika y’Epfo n’ibice bya Aziya, cyane cyane iyo mu Budage, ubu zisaba impinduka.

Muri Afurika, Kiliziya isa n’igikomeye ku mahame ya kera, mu gihe muri Leta zunze ubumwe za Amerika ho isa n’iyacitsemo ibice aho bamwe mu bakuru ba kiliziya basa n’abakora ibinyuranyije n’amategeko ya Vatican.

Umwaka ushize, Kardinali Reinhard Marx w’Ubudage yavuze ko itegeko ryo kudashyingirwa ku bapadiri rya Kiliziya Gatolika “ridakomeye”, avuga ko “imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigize muntu”, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Deutsche Welle.

Mu byumweru bya vuba aha bamwe mu basenyeri bo mu bihugu nka Australia, Ububiligi na Dominican Republic bakomeje gusaba ko iryo sezerano ryo kudashaka umugore rivaho. Ikinyamakuru Catholic World Report kivuga ko mu myaka 20 cyangwa 30 ishize, umukuru mu idini wari gutanga iki gitekerezo yashoboraga kwamaganwa bikomeye na Vatican.

Iyi sinodi y’uyu mwaka – inama iba hafi buri myaka ibiri – mu byo izigaho ubu n’iyi ngingo irimo, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byandika kuri Kiliziya Gatolika.

Imyanzuro izatangazwa umwaka utaha
Mu zindi mpinduka zazanywe na Papa Francis, iyi nama yayiciyemo ibice bibiri, nk’uko bivugwa na Vatican News, igice cya mbere cy’iyi nama nicyo gitangira uyu munsi kimare uku kwezi, ikindi gice kizaterana nanone mu Ukwakira(10) 2024.

Kardinali Mario Grech, ukuriye ibiro bya sinodi i Vatican, avuga ko imyanzuro izagerwaho nyuma y’inama y’icyiciro cya kabiri mu 2024.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ubu ari uburyo Papa Francis ashaka ko iyi nama ifata imyanzuro yabanje guca no kugibwaho impaka n’abantu benshi bashoboka kandi batandukanye ayitumiramo.

Ivomo:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa