Somalie: Mohamed Farmajo wahoze ari Minisitiri w’Intebe yatorewe kuba Perezida
Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017
Abadepite n’abasenateri batoreye Mohamed Abdullahi Mohamed "Farmajo" wahoze ari Minisitiri w’Intebe kuba Perezida w’icyo gihugu.
Yatowe mu matora yabaye uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2017, agira amajwi 184, akuba kabiri Perezida ucyuye igihe, Hassan Cheikh Mohamud wagize amajwi 94.
Aya matora yabereye ku kibuga cy’indege cya Mogadiscio mu mutekano wari wakajijwe.
Mohamed Farmajo yatsinze aya matora yitabiriwe n’abakandida 23 barimo na perezida ucyuye igihe.
Hassan Sheikh (...)

Hassan Sheikh Mohamud wari usanzwe ari perezida yari ashyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga yabaye perezida wa mbere watowe muri Somalie guhera mu 1991.
Mohamed Abdullahi Mohamed yavutse mu 1962 i Mogadiscio, mu mirimo yakoze yabaye Ambasaderi wa Somalia muri Amerika hagati ya 1985 - 1989 icyo gihe akaba yari n’umunyamabanga w’ishyaka rye rya Tayo guhera muri 2012, yabaye Minisitiri w’Intebe guhera tariki ya 31 Ukwakira 2010 kugeza ku ya 19 Kamena 2011.
Ntakirutimana Deus
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *