skol
fortebet

SONDAGE: Depite Bobi Wine yatsinda Museveni mu matora ya Perezida?

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda cyashizeho uburyo bwo gutora buzwi nka Sondage kinahitamo abantu bane bashobora kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Uganda ngo abantu bahitemo uwo babona yatsinda aya matora.

Sponsored Ad

Abo iki kinyamakuru cyahisemo nk’ abakandida ni Rtd General Mugisha Muntu wigeze kuyobora ishyaka ritavugarumwe n’ ubutegetsi FDC, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wafashe ubutegetsi mu myaka irenga 30, Umuhanzi wa Pop Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine uherutse kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko ya Uganda atowe mu bakandida bigenga n’ umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda Dr Kizza Besigye.

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nzeli abamaze gutora batanga ibitekerezo bahaye Depite Bobi Wine amahirwe yo kuba yatsinda amatora ya Perezida wa Uganda.

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni aherutse gukurirwaho inzitizi z’ imyaka yagombaga kumubuza kuzongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, bivuze ko yemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Uganda azaba muri 2021.

Dr Kizza Besigye amaze kwiyamamaza inshuro enye Perezida Museveni amutsinda mu matora ya Perezida wa Uganda. Nubwo bimeze gutyo ariko iyi sondage yakozwe n’ iki kinyamakuru iraha amahirwe menshi Besigye kurusha Museveni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa