skol
fortebet

Sudani ntiyashimye imigirire ya Kenya yo kwakira Gen Dagalo

Yanditswe: Friday 05, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma ya Sudani yamaganye iya Kenya yakiriye mu cyubahiro umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Forces), General Hamdan Dagalo uzwi nka ‘Hemedti’.

Sponsored Ad

Tariki ya 3 Mutarama 2024 ni bwo Gen Dagalo yageze muri Kenya, ku kibuga cy’indege yakirwa mu cyubahiro n’abayobozi barimo Minisitiri w’umutekano w’imbere, Kithure Kindiki.

Nyuma y’aho, Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yamwakiriye mu biro bye, amushimira uruhare rwe mu guharanira ko intambara imuhanganishije na Gen Abdel Fattah al-Burhan uyobora Sudani irangira.

Ruto yagize ati “Kenya irashimira umuhate wa RSF n’Umuyobozi wayo Gen Mohamed Hamdan Dagalo ugamije guhagarika intambara muri Sudani binyuze mu biganiro.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Ali al-Sadiq, kuri uyu wa 4 Mutarama yatangaje ko ubuyobozi bw’igihugu cye bwababajwe n’uko Kenya yakiriye Dagalo, kandi ko kubera iyi mpamvu bwafashe icyemezo cyo guhamagaza ambasaderi wabwo mu rwego rwo kwamagana iki gikorwa.

Minisitiri Sadiq yagize ati “Sudani yatumijeho ambasaderi wayo i Nairobi kugira ngo iganire na we, mu rwego rwo kwamagana ukwakirwa kwa komanda w’umutwe w’inyeshyamba kwateguwe na Guverinoma ya Kenya ubwo yasuraga Kenya ku wa Gatatu.”

Uyu muyobozi yatangaje ko atumva ukuntu igihugu cyakwakira mu cyubahiro umuntu wateje ibibazo muri Sudani.

Ati “Nairobi yibagiwe ubugizi bwa nabi bukomeye bwakozwe n’izi ngabo z’inyeshyamba n’uburyo zasenye ibikorwaremezo, ubushobozi n’umutungo w’abaturage.”

Gen Dagalo yageze muri Kenya avuye muri Uganda, aho yakiriwe na Perezida Yoweri Museveni. Na we baganiriye ku buryo intambara yo muri Sudani yatangiye muri Mata 2023 yahagarara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa