skol
fortebet

Sudani y’Epfo: Harategurwa Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Umugenzuzi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu Yasmin Sooka yatangaje ko itsembabwoko ririmo gukorwa muri Sudani y’Epfo, yemeza ko nta gikozwe muri icyo gihugu hashobora kuba jenoside.
Yasmin Sooka wayoboye itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye zikubutse muri Sudani y’Epfo, yavuze ko kwicisha inzara abaturage, gufata abagore ku ngufu no gutwika amago y’abaturage bituma abaturage batangira ingano bava mu byabo.
Sooka avuga ko abaturage bavuganye benshi bemeza ko (...)

Sponsored Ad

Umugenzuzi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu Yasmin Sooka yatangaje ko itsembabwoko ririmo gukorwa muri Sudani y’Epfo, yemeza ko nta gikozwe muri icyo gihugu hashobora kuba jenoside.

Yasmin Sooka wayoboye itsinda ry’impuguke z’umuryango w’abibumbye zikubutse muri Sudani y’Epfo, yavuze ko kwicisha inzara abaturage, gufata abagore ku ngufu no gutwika amago y’abaturage bituma abaturage batangira ingano bava mu byabo.

Sooka avuga ko abaturage bavuganye benshi bemeza ko nibiba ngombwa bazemera bagatakaza ubuzima aho kwemera kunyagwa imitungo n’ubutaka bwabo.
Yavuze ko ibimenyetso bahabonye bisa n’ibitegura jenoside nk’iyabaye mu Rwanda.

Yongeye kwibutsa amahanga ko afite inshingano zo gutuma iyo jenoside itaba muri icyo gihugu.

Abaturage bataye ibyabo hirya no hino muri Sudani y’Epfo

Imirwano ishingiye ku moko muri Sudani y’Epfo, imaze guhitana ibihumbi by’abaturage. Abandi barenga miliyoni ebyiri bakuwe mu byabo.

Iyo mirwano yatangiye mu mwaka wa 2013, hagati y’abashyigikiye Perezida Salva Kiir na Salva Kiir wahoze amwungirije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa