skol
fortebet

Sudani y’Epfo: Uwahoze ari umugaba w’Ingabo yatse ubuhungiro muri Uganda

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukuru w’ibiro bya gisirikare muri Sudani y’epfo, Jenerali Paul Malong, wari umaze amezi arenga atandatu afungishijwe ijisho na Leta mu rugo rwe kuva kuri uyu wa kane aridedembya.
Umutambukanyi we Lucy Ayak, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Malong(Umugabo we) yemerewe kujya kwisuzumisha kwa muganga m’Uburasirazuba bwa Afurika.
Mu misi ishize, ibikoresho bya Gisirikare, Abasirikare bakomeye ndetse n’imidoka za Gisirikare byoherejwe ku rugo rw’uyu mugabo I Juba.Ni nyuma y’uko asuzuguye (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukuru w’ibiro bya gisirikare muri Sudani y’epfo, Jenerali Paul Malong, wari umaze amezi arenga atandatu afungishijwe ijisho na Leta mu rugo rwe kuva kuri uyu wa kane aridedembya.

Umutambukanyi we Lucy Ayak, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Malong(Umugabo we) yemerewe kujya kwisuzumisha kwa muganga m’Uburasirazuba bwa Afurika.

Mu misi ishize, ibikoresho bya Gisirikare, Abasirikare bakomeye ndetse n’imidoka za Gisirikare byoherejwe ku rugo rw’uyu mugabo I Juba.Ni nyuma y’uko asuzuguye itegeko rya Perezida ryamusabaga gutanga abasirikare 30 bamucungiye umutekano mu rugo rwe.

Ibiganiro byo kwumvikanisha Melong na Leta ya Perezida Kiir bimaze iminsi irindwi bitangiye.

Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Juba yashize amakuru ku rubuga rwayo rwa internet ku musi wa mbere ibuza Abanyamerika kwirinda kujya mu bice by’icyo gihugu birimo intambara.

Kuva uyu mugabo yabona uburenganzira busesuye yahise yandika ibaruwa asaba ubuhungiro muri Uganda aho avuga ko akwiye kujyana n’abandi basirikare bamucungira umutekano.

Gen Malong yatangaje ko ubuzima bwe budashobora kugira umutekano atabonye aho ahungira. Mu ibaruwa yandikiye ibigo bitandukanye, yagize ati “Ngomba guhabwa uburenganzira busesuye, hamwe n’abarinzi banjye tukajya gushaka icumbi mu mahanga kugira ngo tubashe kurengera ubuzima bwacu."

Ngo ashaka ubuhungiro mu nkambi y’Umuryango w’Abibumbye muri Uganda.

Gen Malong yasabye guverinoma ya Sudani y’Epfo kurekura abantu bafunzwe n’Ingabo za Sundi z’Epfo bashinjwa kumuherekeza i Yirol . Gen.Malong yatawe muri yombi mu kwezi kwa 5 uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Imyanya yo hejuru mu gisirikare (senior officers),iba ari imyanya ya politike.Kuko iyo ushwanye na president,urabizira,ndetse iyo udahunze,urafungwa cyangwa ugapfa.Mu bihugu byinshi bya Afrika,igisirikare n’igipolisi biba bikorera inyungu za president.Nyamara bikitwa ko ari ingabo z’igihugu.Niyo mpamvu president ashyiraho abakuru b’ingabo b’inshuti ze cyangwa abana be.Urugero,muli Uganda,ukuriye Presidential Guard,General Muhoozi Kainerugaba,ni umuhungu wa M7.
    Niyo mpamvu abanga ko ahindura itegeko nshinga,barafungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa