skol
fortebet

Suella Braverman uherutse kwirukanwa yashinje Sunak kwangiza gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Suella Braverman wahoze ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, yibasiye Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak uheruka kumwirukana.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Braverman wari umaze umwaka umwe ari Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bwongereza yirukanwe, nyuma yo kunenga uburyo Polisi y’u Bwongereza yitwaye mu kibazo cy’imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mugore mu ibaruwa ndende yandikiye Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, yamushinje kumugambanira.

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yahisemo kumwirukana mu gihe yananiwe kenshi gushyira mu bikorwa politiki z’ingenzi, ndetse no kwesa imihigo yerekeye abimukira.

Braverman yunzemo ko Sunak yari yarimakaje imitekerereze yo kumva ko ibyo yifuza byose bizaba, mu rwego rwo kwirinda gufata "ibyemezo bikomeye."

Uyu mugore yibasiye uwari umukoresha we, mbere y’amasaha make ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma kuri gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Ni umwanzuro usomwa n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu.

Braverman yirukanwe mu gihe yari amaze igihe akora iyo bwabaga kugira ngo iyi gahunda ibashe gushyirwa mu bikorwa, ndetse yari yaravuze ko kuba yakunda ari "indoto" ze.

Mu ibaruwa ye yavuze ko yagiye ajya impaka kenshi muri Guverinoma ku bijyanye n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu, kugira ngo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ititambikwa n’inzego z’ubutabera.

Yavuze ko cyakora ubwumvikane buke bwatejwe na Sunak ubwo hatorwaga itegeko rigenga abinjira n’abasohoka mu buryo butemewe n’amategeko, bwatumye iriya gahunda ijya mu bibazo byo kurwanywa n’amategeko yerekeye amasezerano y’u Burayi arengera uburenganzira bwa muntu, kabone n’ubwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwayiha umugisha.

Braverman yunzemo ko mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwanzura ko iriya gahunda itemewe, nanone bisobanuye ko yaba "yarapfushije ubusa umwaka wose" mu gukumira utwato duto twinjiza abimukira mu Bwongereza nyamara ntibigire icyo bitanga.

Yabwiye Rishi Sunak ati: "Ikibi kirenze ibi, imitekerereze yawe y’ubumaji yo kwizera ko ushobora kunyura muri ibi utabangamiye igitekerezo cy’ubwubahane, isobanura ko wananiwe gutegura andi mahitamo ya kabiri yizewe."

Uyu mugore kandi yibukije Sunak ko mbere yo kuba Minisitiri w’Intebe hari amasezerano y’ibanga bari baragiranye, gusa akaba yarananiwe kuyubahiriza.

Yamubwiye ko kuba yaramushyigikiye byagize uruhare rukomeye mu gutuma aba umukuru wa Guverinoma y’u Bwongereza.

Mu buryo bumwibasira, Braverman yabwiye Sunak ko Politiki ze zose nta musaruro n’umwe zigeze zitanga, ibisobanura ko ntacyo ashoboye.

Yunzemo ati: "Umuntu akeneye kuba inyangamugayo. Gahunda yawe ntabwo iri gukora, twaciye uduhigo tw’intsinzwi zikomeye mu matora, impinduka zawe ntacyo zagezeho kandi igihe kiri kuducika. Ukeneye guhindura ibintu byihuse."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa