skol
fortebet

Tanzania: Perezida Samia yiyemeje gukora igikorwa bivugwa ko cyananiye Magufuli

Yanditswe: Friday 23, Apr 2021

Sponsored Ad

Perezida mushya wa Tanzaniya,Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan,kuri uyu wa kane yatangaje ko yifuza kwegera abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu ntumbero yo guharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IJWI RY’AMERIKA abitangaza,ibi Madamu Hassan yabitangarije mu nama yagiranye n’Abadepite aho yavuze ko uburenganzira bwa demokarasi hamwe n’ubwigenge mu gutangaza amakuru bikenewe mu iterambere n’amahoro.

Perezida Hassan, yabaye umuperezida wa mbere w’umugore uyoboye Tanzaniya kuva mu kwezi kwa gatatu, yavuze ko agiye kuganira n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku buryo bakora ibikorwa byabo bya politike ku nyungu z’igihugu.

Tanzaniya izwiho kuba igihugu kirangwamo umutekano no gushyiraho ubutegetsi hisunzwe demokarasi ugereranije n’ibihugu byinshi muri Afurika.

Kuba Madamu Hassan yemeye kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania byabaye inkuru kuko nyakwigendera John Pombe Magufuli baturuka mu ishyaka rimwe rya CCM yagiye anengwa KUtorohereza abatavuga rumwe nawe.

Tundu Lissu uri mu buhungiro mu Bubiligi yahanganye na Perezida Magufuli cyane yaba mu matora aheruka ndetse no kumunenga avuga ko aniga ubwisanzure bwabo batabona ibintu kimwe.

Lissu yahunze nyuma yo gutsindwa amatora yo mu 2020, avuga ko ubutegetsi bwa nyakwigendera John Pombe Magufuli bwashakaga kumugirira nabi nyuma yo kumwambura abashinzwe kumucungira umutekano yari yarahawe mu gihe cyo kwiyamamaza nk’umukandida-perezida.

Kuri ubu, uyu mugabo yavuze ko kugira ngo atahuke mu gihugu cye ari uko Guverinoma ibanza kumwizeza umutekano we, kubabarira imfungwa za politiki no gusubizwa imodoka ye yatwawe umunsi arokoka amaze kuraswa amasasu mu Mujyi wa Dodoma.

Uyu mugabo wahoze ari umudepite uhagarariye agace ka Singida y’Iburasirazuba, yanavuze ko ashaka ko guverinoma imwizeza ko izamwishyurira amafaranga yakoresheje yivuza ndetse n’inyungu nk’umuntu wahoze ari Umudepite no gusuzuma ibirego byose ashinjwa.

Lissu uri mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko naramuka yijejwe ibyo byose asaba Guverinoma ya Tanzania azabona gutahuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa