skol
fortebet

Tanzania:Perezida Suluhu yasheshe Minisiteri ebyiri agamije kongera ishoramari

Yanditswe: Friday 07, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yafashe icyemezo cyo gusesa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Minisiteri y’Ishoramari, Inganda n’Ubucuruzi.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023, Perezida Suluhu yavuze ko iyari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yahindutse Minisiteri y’Imari gusa, ahubwo hahangwa indi Minisiteri nshya y’Igenamigambi n’Ishoramari.

Izi mpinduka kandi zageze kuri Minisiteri y’Ishoramari, Inganda n’ubucuruzi yagizwe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, igice kijyanye n’ishoramari gishyirwa muri Minisiteri y’Ishoramari nshya.

Perezida Suluhu Yavuze ko izi mpinduka zigamije kongerera imbaraga ibijyanye n’ishoramari muri Tanzania, cyane ko n’izi mpinduka zakozwe zigena ko Minisiteri y’Igenamigambi n’Ishoramari zizajya zigenzurwa n’Ibiro bya Perezida aho kuba ibya Minisitiri w’Intebe nk’uko byari bisanzwe bimeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa