skol
fortebet

Tanzaniya iratabaza amahanga kuyifasha ngo icyure impunzi z’Abarundi zimaze imyaka

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Tanzania kiri gusaba Amahanga n’imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera impunzi kuyifasha Gucyura impunzi z’Abarundi zisaga 120.0000

Sponsored Ad

Aberebwa n’umugambi wo gucyurwa mu Burundi, ni abari mu nkambi yo mu ntara ya Kigoma ihana imbibi n’Uburundi, mu burengerazuba bwa Tanzania.

Izi mpunzi ziri mu makambi ya Nduta na Nyarugusu zo zivuga ko zimaze igihe zitorohewe kubera igitsure zivuga ko zishyirwaho kugira ngo zitahuke.

Mu ijambo yavugiye mu ihuriro rya 73 ry’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye ONU mu gashami kayo kita ku mpunzi kw’isi (UNHCR) riherutse kubera i Geneve mu Busuwisi, Minisitiri ushinzwe umutekano muri Tanzania, Hamad Masauni, yavuze ko Uburundi bukeneye gufatwa mu mugongo mu ntumbero yo gufasha no korohereza abashaka guhunguka ku bushake bwabo.

yongeye ho kugirango ibyo byose bikunde,ari uko Uburundi bwashyigikirwa kugirango ibintu byongere bigende neza, byatuma umuturage yongera kumva ko ubuhungiro buri mu gihugu cye bidasubirwaho.

Impunzi ziri mu makambi ya Kigoma ziganjemo izahunze amakimbirane ya Politiki ahagana muri 2015, yakuruwe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu icyo gihe, Perezida Petero Nkurunziza, washakaga manda ya gatatu.

Kuva icyo gihe bamwe bamaze gutahuka ku bushake bwabo muri gahunda yo gucyura impunzi ku bushake, icyakora hari n’abandi binangiye bakibona ko ibintu bitarajya mu buryo neza.

Bamwe muribo bafite impungenge zo gucyurwa ku ngufu,gusa leta ya tanzaniya ikavuga ko gutaha kw’impunzi ari ku bushake.

abadashaka gutaha babwira leta ya Tanzaniya gukoresha imbaraga ishyira igitutu kuri leta y’uburundi ngo ishyireho imirongo ihamye yatuma bataha ku neza. icyakora ngo kugeza ubu kwishora mu burundi ni nko kwishora mu icumu risongoye.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa