skol
fortebet

Tchad: Abatavuga rumwe na Leta barakariye umuryango w’uwari Perezida wikubiye ubutegetsi

Yanditswe: Thursday 22, Apr 2021

Sponsored Ad

Amashyaka akomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad avuga ko ishyirwaho ry’umuhungu wa Perezida Idriss Déby Itno nk’umutegetsi mushya w’iki gihugu ari "ihirikwa ry’inzego za leta".

Sponsored Ad

Déby, wari ufite imyaka 68 amaze n’imyaka 30 ku butegetsi, yapfuye nyuma yo kuraswa n’inyeshyamba ari ku rugamba.

Inyeshyamba na zo zamaganye uko gusimburwa n’umuhungu we, zigira ziti: "Tchad ntabwo ari ubutegetsi bwa cyami".

Mahamat Idriss Déby Itno, unazwi ku izina rya ’Jenerali Kaka’, yari asanzwe akuriye abasirikare barinda perezida, ubu agiye gutegeka iki gihugu mu gihe cy’amezi 18 kugeza habaye amatora.

Guverinoma n’inteko ishingamategeko byarasheshwe, ariko inzobere mu bijyanye n’itegekonshinga zivuga ko umukuru w’inteko ishingamategeko ari we ukwiye kuba perezida mu gihe perezida apfuye, ubundi agategura amatora.

Urupfu rwa Déby rwatangajwe kuri televiziyo y’igihugu ku wa kabiri w’iki cyumweru - hashize umunsi umwe ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaje ko yatsindiye manda ya gatandatu yo gutegeka iki gihugu gikungahaye ku bitoro.

Tchad imaze igihe iri ku ruhembe rw’umuhate w’ibihugu byo mu karere wo kurwanya intagondwa ziyitirira Islam.

Hari ubwoba ko urupfu rwe rushobora guteza ihungabana rya politike muri iki gihugu kinini kigwamo imvura nkeya cyane gifite amateka maremare y’imitwe y’inyeshyamba n’ihirikwa ry’ubutegetsi.

Ni igihugu kandi kirangwamo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi afite intege nkeya kandi yacitsemo ibice.

Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi na ryo ryifatanyije n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu kwamagana akanama k’inzibacyuho (cyangwa imfatakibanza mu Kirundi) ya gisirikare.

Ryasabye ko habaho ibiganiro ndetse risaba n’abakozi kuguma mu ngo kugeza iki kibazo gicyemutse.

Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno azwiho kwitwara mu buryo bugoye kumenya icyo atekereza no kwirinda icyatuma avugwaho cyane, bitandukanye na bamwe mu bavandimwe be bahuje umubyeyi umwe (se, nk’umuyisilamu, yari afite abagore benshi).

Ariko, azwi cyane nk’umusirikare umenyereye imirwano cyo kimwe na se wapfuye ku wa kabiri.

Ku myaka 37, Mahamat afite imyaka imwe nk’iyo se Idriss Déby yari afite ubwo yafataga ubutegetsi binyuze muri ’coup d’État’ ya gisirikare mu 1990.

Kuzamuka mu gisirikare byihuse

Kugeza ubwo se yapfaga, yari umukuru w’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda perezida n’inzego nkuru z’igihugu, uzwi nka Direction Générale des Services de Sécurité des Institutions de l’État (DGSSIE).

Uwo mutwe wagize uruhare rukomeye mu kugumisha Idriss Déby ku butegetsi.

Mahamat ni umwe muri benshi bo mu muryango w’uwari perezida bari bari mu myanya ikomeye muri leta.

Amakuru avuga ko na we yari ari ku rugamba ubwo se yakomerekaga mu mirwano n’inyeshyamba mu ntara ya Kanem iri mu burengerazuba bw’igihugu.

Mahamat azwi kandi ku izina rya ’Jenerali Kaka’ kuko yarezwe na nyirakuru, cyangwa ’Kaka’, ubivuze mu rurimi rw’Icyarabu mu mvugo yarwo yo muri Tchad (Chadian Arabic/Arabe tchadien).

Déby muto yakoze mu gisirikare bisesuye, azamuka mu mapeti mu buryo bwihuse.

Yatojwe igisirikare muri Tchad mu myaka ya 2000, akurikizaho amezi atatu yamaze mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bufaransa rya Lycée Militaire d’Aix-en-Provence.

Yarwanye hamwe n’ingabo za Tchad mu mirwano n’imitwe y’inyeshyamba, afasha mu gutsinda zimwe muri izo nyeshyamba zarwaniraga mwenewabo Timane Erdimi mu karere ko mu burasirazuba bw’igihugu mu 2009.

Mahamat yazamuwe mu mapeti mu buryo bwihuse agera ku rwego rwa jenerali mu 2010 ubwo yahitaga aba umukuru w’itsinda rirwanisha ibimodoka bya muzinga (armoured division) ryo mu basirikare barinda perezida.

Mu 2013, yagizwe uwungirije umukuru w’ingabo za Tchad zari mu butumwa muri Mali.

Aho muri Mali yagiye arwana ari kumwe n’ingabo z’Abafaransa, mu gikorwa cya gisirikare cyahagaritse intagondwa ziyitirira idini ya Islam zarimo zerekeza ku murwa mukuru Bamako.

Icyo gihe, yagize ati: "Ntabwo biba byoroshye gufata indiri nk’iyi y’abakora iterabwoba... ariko tuzi neza ko uru ari urugamba rumwe gusa mu ntambara".

Umwaka umwe nyuma yaho, yagizwe umukuru w’umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda perezida.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa