skol
fortebet

Trump mu rukiko: yagaragaje isura y’uburakari no kutagira icyo avuga

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Donald Trump, imbere y’urukiko rw’i Miami muri leta ya Florida, yahakanye ibyaha aregwa byo gutwara no gutunga bitemewe inyandiko z’ibanga.

Sponsored Ad

Trump niwe perezida wa mbere wa Amerika – uriho cyangwa wahoze – urezwe imbere y’urukiko mu rubanza nshinjabyaha.

Apfumbase amaboko, mu isuti y’umukara na karuvati itukura, n’isura iterekana amarangamutima yicaye mu rukiko bucece, ku nshuro ya kabiri agejejwe mu rukiko muri uyu mwaka.

Avuye mu rukiko yahise ajya muri leta ya New Jersey kuvugisha abamushyigikiye bari bamutegereje.

Ageze aho, hari hatatse amabendera menshi ya Amerika, Trump ushaka kwiyamamaza mu matora y’umwaka utaha, yabwiye abari bamutegereje ko yari afite “uburenganzira bwose” bwo gutunga izo nyandiko, ariko ko atabonye “amahirwe yo kureba mu bikarito byose”.

Amasaha macye mbere ya hano, mu igorofa ya 13 y’inzu y’urukiko rwagati mu mujyi wa Miami, Trump yari yicaye acecetse yitegereza umwunganizi we mu mategeko ubwo yahakanaga ibyaha 37 umukiriya we aregwa.

Umunyamategeko Todd Blanche umwunganira yabwiye abacamanza ati: “Turahakana tweruye ko ibyo byaha bitamuhama”.

Undi mugabo ureganwa na Trump – Walt Nauta, umuntu ukorana nawe bya hafi uregwa ibyaha bitandatu muri uru rubanza – yari yicaye ku meza imwe n’uyu wahoze ari perezida.

Hakurya yabo muri icyo cyumba hari itsinda ry’ubushinjacyaha, ririmo Jack Smith wasohoye inyandiko zirega Trump mu cyumweru gishize.
Trump w’imyaka 76, yemerewe kuva mu rukiko nta yandi mabwiriza ku ngendo mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Abashinjacyaha babwiye umucamanza ko uregwa adateye impungenge zo kuba yatoroka ubucamanza.

Gusa Trump ntabwo yemerewe kuganira iby’uru rubanza n’uwo bareganwa Walt Nauta.

Nyuma y’iri buranisha, Trump yasohotse mu rukiko ageze ku modoka ze azamura intoki ze z’igikumwe ku bamushyigikiye bari hanze y’urukiko. Mu gihe izo modoka zari zigiye umuntu umwamagana wari wambaye imyenda y’imfungwa yirukiye mu muhanda imbere y’imodoka ze ariko abashinzwe umutekano bamwigizayo.

Trump n’abashinzwe umutekano we bahise berekeza muri restaurant yitwa Versailles imwe mu z’abanya-Cuba zikunzwe cyane mu gace ka Miami kitwa Little Havana, aho yaramukijwe n’itsinda ry’abamushyigikiye bari batonze umurongo ngo bifotozanye nawe.

Hano kandi yaririmbiwe indirimbo yo kumwifuriza isabukuru nziza kuko none kuwa gatatu yujuje imyaka 77.

Itariki y’urubanza mu mizi ntabwo iremezwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa