skol
fortebet

Tshisekedi watanze kandidatire yashinje amahanga kumuzaniraho abakandida bazamuhigika

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko hari amahanga ari gutanga abakandida ngo baziyamamarire umwanya wo kuyobora iki gihugu.

Sponsored Ad

Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2023 ubwo yari amaze kugeza kandidatire ye kuri komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, CENI.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko dukorera hamwe kugira ngo duteze imbere Congo. Ndaburira abaturage bacu ku bakandida baturuka mu mahanga. Ndavuga ku mugambi wacu wo kwigenga mu bukungu. Ibi ntabwo bishimisha abanyamahanga. Aba banyamahanga barema abakandida.”

Tshisekedi yavuze ko aba bakandida bazashaka guhindura imyumvire yabo, bababwire ibjyanye n’ubutinganyi, gusa yasabye kuzabima amatwi, kuko ngo muri RDC basanzwe bazi ukuri. Ati: “Bazababwira ibijyanye n’ibitsina. Muri Congo ntabwo dufite ikibazo cy’amahitamo ashingiye ku gitsina. Mukwiye kuba maso.”

Perezida wa RDC yatangaje ko aba bantu baba bagaragara nk’abanyembaraga, gusa ngo uko bazigira kosa, ntibazirusha Abanyekongo. Ikindi, yavuze ko bazashaka ko abenegihugu bagendera ku mahitamo yabo, ariko kuri we ntibikwiye, ahubwo igikwiye ni uko aba bakandida bazagendera ku mahitamo y’abenegihugu.

Abasesenguzi bavuga ko Tshisekedi yibasiraga by’umwihariko Dr Denis Mukwege wamaze gutanga kandidatire. Uyu muganga wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 2018 azwiho kuba inshuti y’abakomeye mu miryango mpuzamahanga irimo uw’Ubumwe bw’Uburayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa