skol
fortebet

U Burundi bwahagaritse igiterane cya"Connect Africa Conference 2023" cya Apôtre Kabera

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Burundi yahagaritse ihuriro ryiswe ‘Connect Conference Africa’ cy’Umunyarwandakazi uyobora Women Foundation Ministries, Apôtre Mignonne Kabera, habura amasaha make ngo gitangire.

Sponsored Ad

Iki gitaramo kimaze igihe kirekire gitegurwa cyari kuzabera mu cyumba cy’inama n’ibitaramo cya Donatus, i Bujumbura kuva kuri uyu wa 15 kugeza ku wa 17 Nzeri 2023.

Byari biteganijwe ko cyitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ndetse no hirya no hino ku isi bitewe n’abari batumiwe.

Mu mpamvu ubutegetsi bw’uburundi bwatanze yatumye iki gitaramo gihagarikwa, harimo ko ngo muri gahunda polisi y’igihugu yabonye bari bashyizemo n’umusangiro kandi ngo ntibyasabiwe uruhushya ukwabyo.

Itorero New Creation Church ni ryo ryateguraga iki gitaramo kandi ryari ryarabiherewe uburenganzira na Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu Burundi tariki ya 28 Kanama 2023.

Gusa kuri uyu wa 14 Nzeri, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Burundi, Martin Niteretse yandikiye umuyobozi wa New Creation Church, amumenyesha ko iki gitaramo cyahagaritswe bitewe n’uko ngo go uruhushya yahawe yarukoresheje yongera izindi gahunda zizakorwa zitagaragjwe mbere.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura na komini ya Muha bwasabye kugenzura neza niba ibwiriza rya Minisiteri y’umutekano ry’uko iki gitaramo kitaba ryubahirijwe.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa