skol
fortebet

U Burundi bwihakanye amagambo Perezida Ndayishimiye yavuze ku Rwanda

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi b’u Burundi baravuga ko u Rwanda rwumvise nabi ibyatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye ku gukangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwitabira ibikorwa by’akarere. Ngo kwikoma iki gihugu ni ukwanga gukemura ibibazo bihasanzwe.

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Burundi yihakanye amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Evariste Ndayishimiye, avuga ko yiteguye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi ‘rukibohora’.

Itangazo rya Guverinoma y’u Burundi rivuga ko hari abakwirakwije ibitandukanye n’ibyo Ndayishimiye yavuze, bagamije guhisha ikibazo nyacyo kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Jerome Niyonzima,Umunyamabanga mukuru wa leta niwe washyize hanze iri itangazo yanyujije ku biro bya Perezida w’u Burundi kuri uyu wa 23 Mutarama.

Yatangaje ko Ndayishimiye atatangaje umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda nkuko byumvikanye mu majwi ye ahubwo ko “yababajwe n’uko urubyiruko rw’u Rwanda rutaboneka mu mahuriro y’akarere kugira ngo ruganire n’abandi, aruhamagarira kujya rwitabira.”

Yavuze ko ibyavuzwe kuri Ndayishimiye ari ibinyoma bigamije kugoreka ijambo yavugiye muri RDC.

Yavuze ko ibi ari umupangu wa Guverinoma y’u Rwanda ugamije kuyobya amahanga n’igihugu cyabo kugira ngo batita ku kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi.

Niyonzima yahamije ko u Rwanda rwanze koherereza u Burundi abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri 2015 kandi ngo ni bo "bwonko bw’umutwe w’iterabwoba wa RED Tabara udahemwa gushyira u Burundi mu kiriyo.”

Yahamije kandi ko mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe hari impunzi zikurwamo, zikajyanwa mu mutwe wa RED Tabara kandi ngo ibyo Leta y’u Rwanda ibigiramo uruhare mu ibanga.

Leta y’u Rwanda yaraye itangaje ko yamaganye “amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika” ivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavugiye i Kinshasa muri DR Congo.

Mu kiganiro n’urubyiruko ku cyumweru i Kinshasa, Ndayishimiye yanenze abategetsi b’u Rwanda ko bafasha “imitwe ihungabanya akarere”.

Ndayishimiye yavuze kandi ko “ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutu”, yongeraho ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.

Mu itangazo, Leta y’u Rwanda yavuze ko Perezida Ndayishimiye yavuze “ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gucanishamo Abanyarwanda bikanashyira mu kaga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa