skol
fortebet

U Bushinwa burashinjwa ibikorwa byibazira Idini ya Islam -HRW

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Raporo nshya ya Human Rights Watch (HRW)iravuga ko u Bushinwa burimo gufunga no gusenya imisigiti cyangwa gushyiramo ibindi bikorwa bidafite aho bihuriye no gusenga.

Sponsored Ad

HRW yavuze ko ibi biri mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo gukumira idini rya Islamu mu Bushinwa.

Mu Bushinwa, igihugu ubundi kitemera Imana ariko kivuga ko cyemera ubwisanzure bw’amadini, hari Abayisilamu bagera kuri miliyoni 20.

Indorerezi ariko zivuga ko mu myaka yashize hagaragaye ibitero byateguwe ku madini, aho Beijing ishaka kugenzura menshi muri yo.

BBC yavuganye na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa na komisiyo ishinzwe ibibazo by’amoko kugira ngo agire icyo avuga mbere yo gushyira ahagaragara raporo ya HRW.

Umuyobozi w’agateganyo wa Human Rights Watch mu Bushinwa, Maya Wang yagize ati: "Gufunga, gusenya no gushyira ibindi bikorwa mu misigiti kwa Guverinoma y’u Bushinwa ni bimwe mu bikorwa bigamije gukumira umuco w’ubuyisilamu mu Bushinwa."

Raporo ije ikurikira ibimenyetso byinshi byerekana ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ku Bayisilamu bo mu bwoko bwa Uyghur mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Bushinwa mu karere ka Xinjiang. Beijing irahakana ibirego ishinjwa.

Benshi mu Bayisilamu b’Abashinwa baba mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu, mu turere twa Xinjiang, Qinghai, Gansu na Ningxia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa