skol
fortebet

U Rwanda rwiteguye gufasha abatuye b’ i Goma babuze amazi n’amashanyarazi

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ni ipoto igemura umuriro mu mujyi wa Goma utuwe n’abantu bagera muri Miliyoni ebyiri, ugakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kuzamura amazi akoreshwa n’imiryango ibihumbi 300, ahitwa Kyeshero no mu nkambi y’impunzi ya Bushagara.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gikwirakwiza amashanyarazi (REG) mu Karere ka Rubavu, Victor Mutaganzwa, yatangaje ko u Rwanda rufite umuriro uhagije kandi Congo iwusabye yawuhabwa, ubuzima bukongera kumera neza.

Ubuyobozi bwa Virunga Energies, ikigo gifite uruganda rutanga amashanyarazi gikorera muri Pariki y’Ibirunga, bwatangaje ko iki kibazo kidashakiwe igisubizo ngo amashanyarazi asubizweho, byashyira mu kaga abatuye umujyi wa Goma, kuko kubura amashanyarazi, umujyi amatara yo ku mihanda ntiyongera kwaka, kandi biragira ingaruka ku mutekano w’abahatuye, kubera ubugizi bwa nabi.

Ahandi hashobora guhura n’akaga ni inganda n’amavuriro, bishobora kudakora uko bikwiye bitewe n’ibikoresho bakoresha.

Gusa, u Rwanda rushobora gutanga ubutabazi ku bibazo birimo kuboneka mu mujyi wa Goma, kuko rusanzwe rwoherezayo amazi binyuze ku modoka ziza kuyatwara, ndetse umunsi ku wundi umujyi wa Goma ukura mu Rwanda amazi angana na litiro ibihumbi 20.

Amazi y’u Rwanda mu mujyi wa Goma asanzwe akundwa kubera kwizerwa ku buziranenge, cyane ko akoreshwayo ari ay’ikiyaga cya Kivu, atunganywa mu nganda ubu zikaba zishobora guharara kubera kubura amashanyarazi.

Edson Nsabimana, umukozi wa Wasac mu Karere ka Rubavu, yabwiye Kigali Today ko abatuye mu mujyi wa Goma basanzwe baza gutwara amazi mu Rwanda, kandi ko nta mpungenge bagira batwaye arenze ayo batwaraga.

Agira ati "Basanzwe baza gutwara metero kibe 20 ku munsi bitewe n’ayo bakeneye, gusa n’iyo bakenera arenze ayo baza tukayabaha, n’iyo bashaka metero kibe 100 twazibaha".

Uyu muyobozi avuga ko Abanyekongo baza gutwara amazi mu Rwanda badashyirirwaho ayo batwara, ahubwo bayatwara bitewe n’ubushobozi bafite cyangwa bitewe n’ayo bashaka.

Amazi ni ingenzi ku buzima bwa muntu cyane cyane mu bikorwa byo gutegura amafunguro, kunywa n’isuku, ibi bikaba byaratumye u Rwanda rwubaka uruganda rwa Gihira rutunganya amazi rukava kuri metero kibe ibihumbi 8 rukagira ubushobozi bwo gutunganya metero kibe ibihumbi 23, bishobora gukoreshwa n’abatuye Akarere ka Rubavu ndetse kagasagurira n’umunyi wa Goma.

Kuva 2021 u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza amashanyarazi mu mujyi wa Goma, ndetse Abanyekongo bavuga ko ari igikorwa cyiza cyo gusangira umusaruro w’ibikorerwa mu kindi gihugu.

MW eshatu zoherezwaga mu mujyi wa Goma, icyakora iki gikorwa nticyaje gukomeza kuko Abanyekongo bagaragaje ko batawukeneye mu gihe Repubulika Iharanira Denmokarasi ya Congo, yarimo irwana n’inyeshyamba za M23.

Muri 2021 u Rwanda rwubatse umuyoboro w’amashanyarazi ureshya n’ibilometero 11 wagombaga gukoreshwa mu kohereza amashanyarazi mu mujyi wa Goma igihe cyose bikenewe.

Uyu muyoboro ushobora gukoreshwa mu gihe ubuyobozi bwa Congo bwabisaba u Rwanda, serivisi zikenera amashanyarazi zigakomeza mu mujyi wa Goma.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko atari bwo bwateje kubura kw’amashanyarazi mui Goma, kuko iyo bubishaka byari kuba byarakozwe kera.

Ibi bukabishingira ko uruganda rusanzwe rubarizwa mu gace iyobora, ahubwo ubuyobozi bwa M23 bushinja Leta ya Congo kuba ari yo yarashe umuyoboro w’amashanyarazi, kugira ngo M23 idafata umujyi wa Goma.

Icyakora bamwe bavuga ko kwangiza umuyoboro w’amashanyarazi biri mu buryo Leta ya Congo ishaka kugaragaza ko ibangamiwe n’inyeshamba za M23 zisatira umujyi wa Goma, bikaba byatuma ibona ubundi butabazi bw’ingabo zaza kwivuna abarwanyi ba M23, ubu babarizwa mu bilometero icumi uvuye i Goma.

Ivomo:Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa