skol
fortebet

Uburundi, Tanzaniya na HCR bageze ku mwanzuro wo gucyura impunzi

Yanditswe: Friday 01, Sep 2017

Sponsored Ad

Leta y’Uburundi, Tanzaniya, hamwe na HCR kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017 batangaje ko bageze ku mwanzuro wo gutahukana impunzi z’Abarundi bifuza gusubira mu gihugu cyabo.
Ni mu gihe Tanzaniya yari imaze iminsi ivuga ko iki gikorwa cyatinze gukorwa.
Ubu impande zose zirebwa n’iki kibazo cy’impunzi ziravuga ko zigiye gukorana ibakwe kugirango batahukane izo mpunzi mu mutekano usesuye nk’uko babisaba.
Biteganyijwe ko ibyo bikorwa bigombaga gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli (...)

Sponsored Ad

Leta y’Uburundi, Tanzaniya, hamwe na HCR kuri uyu wa kane tariki ya 31 Kanama 2017 batangaje ko bageze ku mwanzuro wo gutahukana impunzi z’Abarundi bifuza gusubira mu gihugu cyabo.

Ni mu gihe Tanzaniya yari imaze iminsi ivuga ko iki gikorwa cyatinze gukorwa.

Ubu impande zose zirebwa n’iki kibazo cy’impunzi ziravuga ko zigiye gukorana ibakwe kugirango batahukane izo mpunzi mu mutekano usesuye nk’uko babisaba.

Biteganyijwe ko ibyo bikorwa bigombaga gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2017.

Muri kanama uyu mwaka, Perezida John Pombe Magufuli yatutswe na bamwe nyuma yo kuvuga ko impunzi z’abarundi zigomba gusubira iwabo.

Muri Tanzaniya harabarirwa impunzi zigera ku bihumbi 350 bava mu bihugu baturanye nabo mu gihe kimwe cya gatatu baturuka mu Burundi.

Ushinzwe gucyura impunzi muri Tanzaniya yavuze ko nta mpunzi bazacyura adashaka gutaha ngo ni uburenganzira bwe bwo bwihitiramo aho kuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa