skol
fortebet

Uburusiya bwaganiriye by’igitaraganya n’Abayobozi b’Ibihugu by’Abarabu ku buryo bagoboka Gaza byihuse

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uburusiya ahanini bwaricecekeye ku bijyanye n’ubushyamirane hagati y’ingabo za Isiraheli na Hamas, ariko ubuyobozi bw’i Kremlin muri iki cyumweru bwatanze ibimenyetso byerekana ko burimo gutekereza ku ruhare rwabwo n’umubano wabwo na isiraheli, Hamas na Irani.

Sponsored Ad

Nta gutanga itariki, abayobozi b’Uburusiya batangaje uruzinduko rwo mu bihe biri imbere rwa Perezida w’abanyepalestina Mahmoud Abbas.

Iminsi ibiri gusa nyuma y’uko abarwanyi b’umutwe wa Hamas bagabye ibitero muri Isiraheli, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’ibihugu by’abarabu, yakiriwe i Moscou na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergey Lavrov, wasubiyemo icyo Uburusiya bubona nk’umuti ku mahoro arambye hagati ya Isiraheli n’abanyepalestina.

Lavrov yavuze ko hari umugambi umwe rukumbi, akaba ari icyemezo cyo gukemura ikibazo cy’abanyepalestina, cyemejwe na ONU. Yavuze ko ibyo bivuze kubana mu mahoro kwa Leta ebyiri nk’abaturanyi beza. Izo Leta yavuze ko ari Isiraheli na Palestine.

Lavrov avuga ko hari uburyo bumwe gusa bwo gukemura ikibazo cy’abanyelestina, bwemejwe n’umuryango w’abibumbye. Leta ebyiri: Isiraheli na Palestina”.

Uburusiya hashize igihe kirekire bushakisha uburyo butagira uwo buhutaza mu bijyanye n’umubano wabwo na Isiraheli n’urugamba mu ntara ya Sijodania no mu ntara ya Gaza.

Aho harimo abayobozi b’umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Irani, minisitiri w’Uburusiya yakiriye i Moscou mu kwezi kwa cyenda muri 2022, abizi neza ko bishobora kuzana igitotsi mu mubano na Isiraheli.

Mu kwatura ku mirwano iheruka kwaduka hagati ya Isiraheli na Hamas, Perezida w’Uburusiya Putin ntiyitesheje amahirwe yo kwamagana ubuyobozi bw’i Washington ku mivu y’amaraso irimo gutemba.

Vladimir Putin yabyise urugero rugaragara rwo kuba ingamba za Leta zunze ubumwe z’Amerika mu burasirazuba bwo hagati, ntacyo zagezeho. Arega Washington kuba igerageza kwiharika igisubizo, ariko yavuze ko Amerika, mu magambo y’umuyobozi w’Uburusiya “ititaye” ku gushaka igisubizo kibereye impande zombi.

Abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika, kugeza kuwa gatatu, ntacyo bari bagatangaza kubyo Putin yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa