skol
fortebet

Uburusiya bwirukanye abadipolomate babiri b’Abanyamerika

Yanditswe: Friday 15, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ivuga ko yahamagaje ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika i Moscou, Madame Lynne Tracy, imumenyesha ko abanyamabanga b’ambasade ye, uwa mbere Jeffrey Sillin n’uwa kabiri David Bernstein, bagomba kuba bavuye mu Burusiya mu minsi itarenze irindwi.

Sponsored Ad

Ambasade y’Amerika i Moscou nayo yemereye ibigo ntaramakuru bitandukanye, birimo, Reuters, yo mu Bwongereza, ko iyi nkuru ari yo koko.

Muri iryo tangazo, leta y’Uburusiya irega Jeffrey Sillin na David Bernstein “ibikorwa binyuranyije n’amateko.” Isobanura ko “bakomeje gukorana n’umwenegihugu w’Uburusiya Robert Chonov.”

Uyu Robert Chonov yakoze imyaka irenga 25 muri konsila nkuru ya Leta zunze ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Vladivostok, mu burasirazuba bw’Uburusiya kugera leta y’Uburusiya iyitegetse gusezerera abakozi bayo bose b’abenegihugu cy’Uburusiya mu 2021.

Leta y’Uburusiya ivuga ko Chonov “akorana rwihishwa n’igihugu cy’amahanga mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’Uburusiya.” FSB, ikigo cy’ubutasi bw’imbere mu gihugu, yamutaye muri yombi mu kwa gatanu gushize.

Mu kwezi gushize, FSB yashyize ahagaragara videwo yerekana Chonov yirega ko “Sillin na Bernstein bamusabye kubanekera no kubaha amakuru ku ntambara y’Uburusiya muri Ukraine, igisirikare cyabwo, n’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2024 mu Burusiya, nabo bakamuhemba amafaranga.”

Icyo gihe, Leta zunze ubumwe z’Amerika yabyamaganiye kure, ivuga ko “ibi birego bidafite ishingiro na gato.”

Kuva Uburusiya buteye Ukraine mu kwa kabiri k’umwaka ushize, umubano wabaye mubi cyane hagati y’Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Amerika iha intwaro Ukraine hejuru y’ibihano bikarishye yafatiye Uburusiya.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa