skol
fortebet

Uburusiya bwashyize Senateri Lindsey Graham w’Amerika ku rutonde rw’abashakishwa

Yanditswe: Tuesday 30, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uburusiya bwashyizeho impapuro zo guta muri yombi umwe mu Senateri bakomeye wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Lindsey Graham.

Sponsored Ad

Mu cyumeru gishize, Senateri Lindsey Graham yari i Kiev. Nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Volodymyr Zelenskyy, perezidanse ya Ukraine yasohoye amashusho ya videwo aberekana bombi bari kumwe, na Graham avuga ngo “Abarusiya barimo barapfa. Inkunga ya gisirikare Amerika iha Ukraine ni yo mafaranga meza dukoresheje kuva twabaho.”

Byarakaje cyane Uburusiya. Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin, ati: “Ni agahinda katavugika kubona Amerika ifite umusenateri nka Graham.” Urwego rw’Uburusiya rw’ubugenzacyaha bwafunguye anketi. Naho minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje kuri uyu wa mbere ko yashyize Lindsey Graham ku rutonde rw’abanyabyaha bashakishwa. Ariko ntivuga ibyaha Uburusiya bumushinja.

Amaze kubyumva, Graham yanditse kuri Twitter, ati: “Kumenya ko kwitangira Ukraine byarakaje Uburusiya umuranduranzuzi binteye umunezero utagira urugero. Sinzahwema guharanira ubwigenge bwa Ukraine kugera igihe buri musirikare wese w’Uburusiya azaba yirukanywe ku butaka bwa Ukraine.

Nakiriye nk’Umudari w’Icyubahiro impapuro zo kunta muri yombi z’ingoma ya Putin yamunzwe na ruswa kandi idafite umuco n’ubupfura.”

Lindsey Graham ni uwo mu ishyaka ry’Abarepubulikani. Kuva mu 2003, ni umwe mu basenateri babiri bahagarariye leta ya South Carolina, iri mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu nteko ishinga amategeko y’igihugu-Congress. Yungirije kandi umuyobozi wa Komite ya Sena igenzura inzego z’ubutabera.

Ni umwe mu Banyamerika 500, barimo na Perezida Barack Obama, abanyapolitiki n’abanyamakuru, Uburusiya bwashyize mu minsi ishize ku rutonde rw’abo budashaka ko babukandagirira ku butaka.

AP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa