skol
fortebet

Uburusiya bwasubitse amatora mu gice bwigaruriye muri Ukraine

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo ya Ukraine wigaruriwe n’Uburusiya, basubitse ayo bise amatora ya kamarampaka (referendum) ku kwinjira mu Burusiya kw’uwo mujyi, ku bw’impamvu z’umutekano.

Sponsored Ad

Abategetsi bo mu mujyi wa Kherson wo mu majyepfo ya Ukraine wigaruriwe n’Uburusiya, basubitse ayo bise amatora ya kamarampaka (referendum) ku kwinjira mu Burusiya kw’uwo mujyi, ku bw’impamvu z’umutekano.

Kirill Stremousov, wungirije umukuru w’ubutegetsi bwaho bwashyizweho n’Uburusiya, yagize ati: "Ibi bibaye bihagaritswe kubera uko umutekano umeze".

Yavuze ko ibisasu biremereye bya Ukraine byatumye iteme ry’ingenzi ry’i Kherson ritakinyurwaho.

Ukraine n’ibihugu by’inshuti zayo byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bamaganye iyo gahunda ya kamarampaka kuri Kherson no ku tundi turere, bavuga ko inyuranyije n’amategeko.

Hagati aho, Ukraine ivuga ko abasirikare bayo bisubije umujyi muto wa Vysokopillya, uri ku ntera ya kilometero 167 mu majyaruguru ya Kherson rwagati.

Ibyo ivuga ko yagezeho - bitagenzuwe mu buryo bwigenga - bijyanye n’igitero cyo kwigaranzura Uburusiya, igisirikare cya Ukraine cyagabye mu majyepfo mu cyumweru gishize.

Ifoto igaragaza abasirikare basa nk’abazamura ibendera rya Ukraine hejuru y’uwo mujyi, wari utuwe n’abaturage bagera hafi ku 4,000 mbere y’intambara.

Perezida Zelensky yavuze ko abasirikare ba Ukraine bisubije "uduce tw’abaturage" tubiri two mu majyepfo, ariko ntiyavuga amazina yatwo.

Uburusiya bumaze igihe buteganya gukoresha kamarampaka muri Kherson no mu karere ko mu majyepfo ka Zaporizhzhia, aka bukaba bugenzura igice kinini cyako.

Avugira kuri televiziyo ya leta y’Uburusiya, Stremousov, wa mutegetsi wungirije wa Kherson, yavuze ko ibisasu bya Ukraine byangije iteme rya Antonovskiy ry’i Kherson kuburyo ibinyabiziga bitagishobora kurinyuraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa