skol
fortebet

Ubushinwa bwahagaritse ama Sosiyeti ya Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Monday 28, Aug 2017

Sponsored Ad

Igihugu cy’ Ubushinwa cyatangaje ko cyahagaritse ayandi mashyirahamwe ya Koreya ya Ruguru asanzwe akorera ku butaka bwabo. Ibyo byatangajwe n’ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, kuri uyu wa gatanu w’icyumweru dusoje.
Iyo ngingo Ubushinwa buvuga ko yafashwe nyuma y’ibihano byafatiwe Koreya ya Ruguru mu nama iherutse guterana ya ONU. Mu itangazo, Ubushinwa bwanyujije ku rubuga rwa Internet, rigaragaza ko ryahise rishyirwa mu bikorwa rikimara gusohoka.
Hejuru y’ibyo iki gihugu cyavuze ko (...)

Hejuru y’ibyo iki gihugu cyavuze ko nta mpushya bazaha amashyirahamwe yose y’Ubushinwa yifuza gukorera muri Koreya ya Ruguru.Ngo nta n’impushya zizahabwa abifuza kujya gukorera muri Koreya ya Ruguru.

Iryo tangazo rigamije gukora mu nkokora Koreya ya Ruguru ikomeje gukora umugambi wayo wo gukora ibitwaro bya nucleaire no gutera za misile balistique.

Xi Jinping, Prezida w’Ubushinwa (i buryo), na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru (i bumoso).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa