skol
fortebet

Ubushinwa bwahakanye kwinjirira mudasobwa z’ibigo bya leta ya Kenya

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ambasade y’Ubushinwa muri Kenya yahakanye ibivugwa mu nkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters ko aba ’hackers’ bo mu Bushinwa bibasiye ibigo bya leta by’ingenzi cyane by’i Nairobi, birimo n’ibiro bya perezida, mu kugenzura niba Kenya yashobora kwishyura ideni rya za miliyari z’amadolari ibereyemo Ubushinwa.

Sponsored Ad

Reuters yari yatangaje ko ibyo bitero byo mu ikoranabuhanga bimaze imyaka byatangiye mu 2019, ubwo Ubushinwa bwatangiraga kugabanya guha inguzanyo Kenya kuko byari bitangiye kuboneka ko izagorwa no kwishyura iryo deni.

Ariko mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, ambasade y’Ubushinwa muri Kenya yavuze ko iyo nkuru ari "amakabyankuru kandi nta shingiro na busa" ifite.

Iryo tangazo ryongeraho riti: "Kwinjirirwa muri mudasobwa ni inkeke imenyerewe ku bihugu byose kandi n’Ubushinwa bugabwaho igitero cyo mu ikoranabuhanga".

Ibi biro bihagarariye Ubushinwa muri Kenya bivuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kwegeka kuri leta runaka igitero cyo mu ikoranabuhanga nta bimenyetso bifatika bihari.

Ambasade y’Ubushinwa muri Kenya ivuga ko umubano hagati ya Kenya n’Ubushinwa ushingiye ku bwubahane.

Amakuru avuga ko Kenya yagabanyije kwaka inguzanyo Ubushinwa kandi ko kugeza mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka yari iburimo ideni rya miliyari 6.31 z’amadolari y’Amerika.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru ni nziza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa