skol
fortebet

Ubushinwa n’Uburusiya bwakoze inama yo kwiga ku "myitwarire ya USA"

Yanditswe: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, ari i Buruseli mu nama y’iminisi ibiri na bagenzi be b’ibindi bihugu bigize umuryango w’ubutabarane wa gisilikali OTAN. Ubushinwa n’Uburusiya biri mu byo inama ivugaho.

Sponsored Ad

Umubano w’ibighugu by’uburengerazuba bw’isi n’Ubushinwa n’Uburusiya urimo amakimbirane cyane muri iki gihe. Leta zunze ubumwe z’Amerika, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi, Ubwongereza na Canada bafatiye ibihano Ubushinwa kubera ikibazo cy’Abashinwa bo mu bwoko bwa Uighur, n’idini ry’Abayisilamu, biganje mu ntara ya Xinjiang," iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Ubushinwa. Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko barimo bakorerwa jenoside.

Ubushinwa nabwo bwahise bufatira ibihano abategetsi icumi bo mu bihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Ubulayi.Uburusiya nabwo bumaze igihe buri mu bihano kubera kwigarurira intara ya Crimée, yo mu burasirazuba bw’igihugu cya Ukraine, no guhutaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ubushinwa n’Uburusiya bavuga kandi ko ibihano bafatiwe bibatera nabo kwifatanya kurushaho. Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga babo, Wang Yi na Sergei Lavrov, barangije inama y’iminsi ibiri mu mujyi wa Nanning, mu majyepfo y’Ubushinwa.

Mu itangazo ryashoje iyi nama, bavuze ko Ubushinwa n’Uburusiya badashobora "kwihanganira ko ibihugu by’uburengerazuba byivanga mu bibazo bwite byabo, gushaka kubategeka gukurikiza demokarasi nk’uko byo biyumva, no guhonyora amategeko mpuzamahanga."

Ubushinwa n’Uburusiya basabye kandi inama yihutirwa y’inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi kugira ngo yige ku "myitwarire ya Leta zunze ubumwe z’Amerika igamije gusenya." Iyi nteko igizwe nyine n’Ubushinwa n’Uburusiya, na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa