skol
fortebet

Ubutumwa bw’ umugore wa Nelson Mandela ku isabukuru y’ imyaka 100 y’ umugabo we umaze imyaka 5 apfuye

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Umupfakazi wa Nelson Mandela mu gihe hasigaye amasaha ngo hizihizwe umunsi mukuru w’ imyaka 100 umugabo we amaze avutse yavuze ko Isi ifite urugendo rurerure ngo igere ku bwisanzure umugabo we yaharaniye.

Sponsored Ad

Graca Machel yabwiye abanyamakuru ko iyi sabukuru ikwiye kubera abantu umwanya wo kumva ko bakwiye kurushaho kurwanya ubusumbane, bakanoza uburezi no bakanatanga umusanzu mu kurwanya ikibi.

Ashingiye ku byo umugabo we yanditse mu gitabo "Long Walk to Freedom" ‘urugendo rurerure rugana ku bwisanzure’ Graca Machel yagize ati “Twatangiye urugendo, dukomeje kugenda kuko ubwisanzure dushaka kugeraho buracyari mu bwana”.

Nelson Mandela wapfuye muri 2013 Isi iracyamufata nk’ intwari bitewe n’ ukuntu yarwanyije ivangura ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’ Epfo n’ ubutumwa bw’ ubwiyunge yatanze avuye mu buroko yari amazemo imyaka 27.

Graca Machel ati Dufite akazi gakomeye kugira ngo habeho uburinganire hagati y’ umugabo n’ umugore no kugira ngo habeho uburinganire hagati y’ ibihugu bikize n’ ibyitwa ko biri mu nzira y’ amajyambere”

Yakomeje agira ati Tufite urugendo rurerure ngo twizere ko umwana wese ahabwa uburezi bufite ireme.”

Mandela yashyingiranywe na Machel mu 1998. Uyu mugore yigeze no kuba umugore wa Samora Machel wabaye Perezida wa Mozambique.

Kuri uyu wa Kabili Barack Obama umwirabura wa mbere wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika aravuga ijambo rijyanye no kwizihiza isabukuru y’ imyaka 100 Nelson Mandela amaze avutse. Ni mu muhango urabera mu mujyi wa Johannesburg habura amasaha ngo itariki nyirizina Nelson Madiba Mandela yavukiyeho igere. Mandela yavutse tariki 18 Nyakanga 1918 atabaruka tariki 5 December 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa