skol
fortebet

Ubwongereza bugiye kongera kuyoborwa n’Umugore

Yanditswe: Monday 05, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Liz Truss wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, niwe watorewe kuba umuyobozi w’ishyaka ry’abadaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza asimbuye Boris Johnson.
Akaba azanamusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Uyu mudamu w’imyaka 47 niwe watsinze amatora yo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza ya Minisitiri w’Intebe mushya.
Aya matora yateguwe nyuma yo kwegura kwa Boris Johnston wari kuri uwo mwanya.
Liz Truss abaye w’Intebe nyuma yo gutsinda uwo bahatanaga, (...)

Sponsored Ad

Liz Truss wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, niwe watorewe kuba umuyobozi w’ishyaka ry’abadaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza asimbuye Boris Johnson.

Akaba azanamusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Uyu mudamu w’imyaka 47 niwe watsinze amatora yo mu ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza ya Minisitiri w’Intebe mushya.

Aya matora yateguwe nyuma yo kwegura kwa Boris Johnston wari kuri uwo mwanya.

Liz Truss abaye w’Intebe nyuma yo gutsinda uwo bahatanaga, Rishi Sunak, wahoze ari Minisitiri w’Ubukungu.

Mu ijambo yatangarije mu nama idasanzwe y’ishyaka Conservative, Madamu Truss yashimiye Rishi Sunak ku "ihatana rikomeye" yamuhaye.

Liz Truss n’umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’Intebe mu mateka y’Ubwongereza.Uwaherukaga ni Theresa May nawe wegujwe kubera inkundura ya "Brexit".

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yabwiwe n’abamwegereye ko ikipe y’abo bakorana irimo kwiga ku "byemezo byinshi" bishobora kuzatangazwa kuwa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa