Kigali

Uganda: Ukekwaho gushimuta Abanyarwanda yatanze ingwate ararekurwa

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 16 January 2018 Yasuwe: 6226

Umupolisi ukiri muto ukurikiranywe gushimuta Abanyarwanda muri Uganda barimo n’ uwari bodyguard wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame mu mwaka 2013, yatanze ingwate arekurwa by’ agateganyo azakomeza gukurikirwanwa ari hanze.

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, nibwo urukiko rwa Makindye rwarekuye Special Police Constable Faisal Katende.

Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko umucamanza Lt Gen. Andrew Gutti wari Perezida w’ urukiko yavuze ko Katende atari umupolisi ukomeye ku buryo akurikiranywe ari hanze byakwica iperereza.

Yagize ati “Uko tubibona nta bushobozi bwo kuba yakwica iperereza afite”

Nubwo Katende yarekuwe ntabwo afite uburengaznira bwo kurenga umugi wa Kampala n’ akarere ka Wakiso atabisabiye uburenganzira, ategetswe kandi kwitaba ubutabera buri byumweru bibiri.

Katende ari mu bapolisi 9 bakurikiranyweho gushimutira Abanyarwanda batatu mu gihugu cya Uganda.

Abo bareganwa ni uwahoze ari komando wa Police Professional Standard Unit Mr Joel Aguma, Senior Superintendent of Police Mr Nixon Agasirwe, Assistant Superintendent of Police James Magada (Crime Intelligence), Sgt Abel Tumukunde of the Flying Squad, AIP Benon Atwebembeire na D/Cpl Amon Kwarisima.

Abandi bakekwaga ni Abanyarwanda Rene Rutagungira na Bahati Mugenga Pacifique Umunye-Kongo Ilungu Monga aba uko ari batatu bagizwe abere.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Museveni Sam Kutesa Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga baganira mu bibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda birimo kuba mu bihe bitandukanye hari Abanyarwanda bagiye bashimutirwa muri Uganda.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jeannette Kagame yongeye guha abana b’ u Rwanda ’NOHELI’

Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda yakiriye abana baturutse mu turere twose...
9 December 2018 Yasuwe: 1056 1

Perezida Trump yakinnye ku mu byimba Perezida Macron kubera imyigarambyo ya...

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump aherutse gutera...
9 December 2018 Yasuwe: 1626 0

Uwahoze ari umunyamakuru yagizwe ambasaderi wa US muri Loni

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagennye Heather...
8 December 2018 Yasuwe: 657 0

Perezida Lungu yakomorewe kwiyamamariza manda 3

Urukiko rw’itegekonshinga rwa Zambia ku wa gatanu rwemeje ko Perezida Edgar...
8 December 2018 Yasuwe: 312 0

Perezida Nkurunziza yasabye inama ya EAC yo kwiga ku mubano w’ u Rwanda n’ u...

Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yandikiye umuhuza w’Abarundi Kaguta...
7 December 2018 Yasuwe: 2181 1

U Burundi bwafunze ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa...

Ibiro Ntaramakuru by’ Abafaransa AFP byatangaje ko igihugu cy’ u Burundi...
6 December 2018 Yasuwe: 847 0