skol
fortebet

UK: Abimukira barimo abakorewe iyicarubozo bashobora koherezwa mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igenzura ryimbitse ryakozwe n’abaganga rireba amateka yaranze abasaba ubuhungiro mu Bwongereza bashobora koherezwa mu Rwanda, ryasanze benshi bashobora kuba barakorewe iyicarubozo

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’ubugiraneza mu buvuzi, Medical Justice, bwibaza ku kuntu abantu kugeza ubu batoranyijwe ngo bajyanwe muri izo ngendo z’indege zirimo gusabwa gukorwa.

Gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro izatambamirwa mu rukiko rukuru rw’Ubwongereza mu cyumweru gitaha.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko iyi gahunda izafasha gusoza ubucuruzi bwa magendu y’abantu no kwambuka mu buryo buteje ibyago umuhora wa Channel (La Manche) wo mu Bwongereza.

Iyi gahunda ya minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza, ifite agaciro k’ibanze ka miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 144 mu mafaranga y’u Rwanda), aya ikaba yaramaze kuyaha leta y’u Rwanda.

Iyi gahunda igamije kohereza mu Rwanda bamwe mu bambuka umuhora wa Channel, ubusabe bw’ubuhungiro bwabo bukigirwa mu Rwanda.

Mu gihe byaba bigaragaye ko bacyeneye by’ukuri guhabwa ubuhungiro, leta y’u Rwanda yabubaha bakaba ari ho batura, aho kubasubiza mu Bwongereza.

Iyi gahunda ahanini irimo kunengwa n’inzobere ku bijyanye no gusaba ubuhungiro, zirimo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Urugendo rwa mbere rw’indege rwari ruteganyijwe, rwahagaritswe mu kwezi kwa gatandatu, nyuma yuko urukiko rw’Uburayi rw’uburenganzira bwa muntu ruvuze ko abacamanza b’i London bagomba kubanza gufata umwanzuro niba iyo gahunda ikurikije amategeko.

Igenzura ryo mu rwego rw’amategeko ry’urukiko rw’ikirenga kuri iyo gahunda, ubu ryasubikiwe mu kwezi kwa cyenda.

Umuryango Medical Justice, wohereza abaganga gusuzuma ubuzima bw’imfungwa zafunzwe kubera kwinjira mu gihugu, wavuze ko watahuye abantu 51 babwiwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza ko bazoherezwa mu Rwanda.
@BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa